Inzoka zimuye perezida wa Liberia George Weah mu biro bye
Inzoka zibasiye ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Liberia George Weah bituma uyu mutegetsi afata umugambi wo kureka gukorera mu biro bye ahitamo kuzajya akorera mu rugo iwe.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru Smith Toby yabwiye BBC ko kuwa gatatu basanze inzoka ebyiri z’umukara mu nyubako irimo ibiro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari nayo Bwana Weah akoreramo.
Toby avuga ko ubu babujije abakozi bose kongera kugera muri iyi nzu kugeza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa kane babanje kureba niba iyi nzu idaha icyuho ibikururanda.
Toby avuga ko kubera ibi basabye abayikoreramo bose kuba bagumye iwabo kugeza bagenzuye neza iki kibazo.
Hari videwo y’igitangazamakuru cyo muri iki gihugu yagaragaje abakozi bakorera muri iyi nzu bagerageza kurwanya izi nzoka aho bazisanze hafi y’aho bakirira abantu.
Toby yabwiye BBC ati: “Izi nzoka ntabwo zishwe, hari umwobo muto hafi aho zahise zirengeramo”.
Mu murwa mukuru Monrovia wa Liberia, abapolisi n’abasirikare barongerewe ku rugo rwa Perezida Weah. Hari kandi imodoka nyinshi hafi y’urugo rwe kuko ari ho ari gukorera.
Toby avuga ko iyi nzu bakoreramo ari inzu imaze imyaka myinshi kandi uburyo bwayo bwo gusohora amazi bushobora guha icyuho ibikururanda bikayinjiramo.
Bwana Weah umaze iminsi adakorera mu biro bye, biteganyijwe ko azabisubiramo kuwa mbere nyuma y’uko icyo kibazo kigenzuwe n’izo nzoka zikicwa nk’uko Toby abivuga.