Mu mashushoUtuntu Nutundi

Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge tuzirwanye twivuye inyuma.

 

Inzoga z’inkorano zikunze kunyobwa hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu byaro, usanga zifite ingaruka nyinshi ku bazinywa ndetse no ku gihugu muri rusange, ni izo kurwanywa twivuye inyuma.

Hari amwe mu mazina yamenyekanye y’izo nzoga zitemewe, aha twavuga nka Muriture, Igikwangari, Akaginga, Umumanurajipo, akayuki n’andi mazina menshi yitirirwa izo nzoga ziba zenda gusa n’urwagwa rw’ibitoki, ariko uburyo zikorwa mo usanga  nta buziranenge na buke buzirangwamo.

Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, uru ni urugamba tugomba kurwana dufatanyije twese, kuko byagaragaye ko usibye no kuba izi nzoga zigira ingaruka mbi cyane ku bazinywa, zigira ingaruka ku miryango ndetse no ku gihugu muri rusange. Niba hari abo waba uzi bazikora cyangwa se bazicuruza bwihishwa, bimenyeshe inzego zibishinzwe, uzaba utanze umusanzu wawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger