Amakuru ashushyeImikino

Inzira itoroshye Kagere Meddie yanyuzemo kugeza abaye umukinnyi

Meddie Kagere yavukiye i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 1986 akaba afite imyaka 32 y’amavuko, ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya, afite uburebure bwa metero 1 na santimetero 81,  ni we tugiye kuganiraho.

“Njyewe ndi umwataka utaguma ahantu hamwe nkunda kuza hagati , mu mpande ngasaba umupira kuko mba nziko imbaraga nzifite.” Kagere Meddie.

yavukiye i Entebbe muri Uganda, nyina ni Rehema Kagere se ni   Haji Muhamed Kagere, Papa we yashatse abagore batatu yabyayeho abana 11 barimo batanu bavukanye na Meddie Kagere, yavutse ari umwana ukubagana ariko wubaha ababyeyi be kuko ngo iyo yarenzaga saa 18:00 atarataha byabaga ari ibibazo bikomeye cyane .

Kagere Meddie ati ” Umwana wese yagombaga kugera murugo saa 18:00 , warenza iyo saha wabaga ufite icyo usobanura ukavuga aho wari uri, niko twarerwaga.”

Ari umwana muto yakundaga umupira w’amaguru agakunda gukina n’abana bagenzi be ariko Papa we akabyanga urunuka kuko yashakaga ko akomeza amashuri ye.

“Nakundanga umupira cyane ariko Papa ntabwo yashakaga ko njya mu bintu by’umupira cyane, igihembo cyanjye cya mbere nakibonye niga mu mashuri abanza mu wa 3, ngeze mu wa 5 natangiye kubona ibihembo byinshi ariko Papa atabikunda akambwira ngo banza wige, nangaga ko ambona nkina umupira.”

Kagere yize mu kigo kimwe rukumbi , yize mu kigo cyitwa Kibuli kiri mu mujyi wa Kampala, aha yakinaga umupira ku buryo budasanzwe bigatuma abanyeshuri bamukunda cyane,  iyo bajyaga gutora ni we baheragaho.

Yakinaga umupira yihisha Se kuko iyo yamubonaga byabaga ibibazo.

Akirangiza kwiga amashuri yisumbuye, yakomereje muri kaminuza y’abayisilamu muri Uganda yiga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, yahize imyaka 2 gusa ahita aza gushakira ubuzima mu Rwanda.

Yaje mu Rwanda umutoza we amugiriye inama ko ahageze yagira akazi keza ko gushushanya kuko yabikundaga cyane kandi abizi.

Ati:” Ntabwo nari gukomeza, nakinaga ariko mbifatanya no kwiga, umutoza wadutozaga yambwiye ko ngiye mu Rwanda nagira akazi keza ko gushushanya kandi nkanakina umupira, kandi wagira amahirwe yo gukina mu makipe meza mu Rwanda, ubwo naje mu Rwanda.”

Akomeza agira ati:” Umutoza wanjye yari inshuti ya Jean Marie Ntagwabira witabye Imana aramubwira ngo anzane, icyo gihe nagombaga guhita njya muri APR FC ariko ntibyakunda njya muri Atraco Fc kuko ariho yahise abona akazi.”

Nguko uko Meddie Kagere yageze mu Rwanda, ageze muri Atraco yahasanze abakinnyi bakomeye akajya abura umwanya uhoraho muri Atraco, akirangiza amasezerano yahise ashwana n’umutoza.

Kagere Meddie yavuze icyo bapfuye, ” yarambwiraga ngo ninemera ko bagusinyisha hano turasangira amafaranga baraguha, ndamubaza nti se urashaka kujyana udufaranga duke mbonye bwa mbere mu buzima bwanjye? ndabyemera , maze gusinya n’amafaranga bayampaye mpita mubwira nti ntabwo bibaho ntabwo nyaguha, yahise arakara”

Icyo gihe nahise mva muri Atraco, mu 2007 yahise ajya muri Kiyovu Sports, mu 2009 yagiye gukina mu majyepfo y’ u Rwanda mu ikipe ya Mukura VS naho ntiyahatinda ahita yerekeza muri Police FC.

Aha muri Police FC naho ntabwo yahatinze kuko yahise yerekeza muri Esperance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia , yarahikojeje biranga ahita agaruka muri Police FC.

Mu 2013 yasinye amasezerano muri Rayon Sports ahakina igihe gito ahita yigira muri Alomaniya mu ikipe ya KT Tirana ahakina umwaka umwe ahita yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Ageze muri Gor Mahia, Kagere Meddie yakinnye umupira udasanzwe banamwita izina ry’umugabo wo muri Kenya wakoreshaga ingufu cyane ku rugamba.

Kugeza ubu Kagere Meddie ari gukinira Simba SC yo muri Tanzaniya n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Gukinira u Rwanda, ni ibintu yifuzaga cyane, “Narebaga u Rwanda nkifuza kurukinira, byanjemo igihe nakinaga muri Mukura, naravugaga nti iki gihugu ni cyiza, ndavuga nti umunsi umwe nzakinira Amavubi.”

Akigera mu Mavubi bwa mbere ntabwo Meddie Kagere byamworoheye na gato kuko harimo abakinnyi bakomeye kuko icyo gihe habagamo abakinnyi nka Bogota, Olivier Karekezi , Baby, iyo umutoza yamuhaga amahirwe yakoranaga imbaraga zidasanzwe.

Nyuma ntiyaje kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda yari afite.

Tariki ya 24 Mata ni bwo yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda anahita ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Meddie Kagere avuga ko abakinnyi babanyarwanda bafite impano ariko ko bagomba gushaka uburyo bajya gukina hanze kuko hari byinshi bahigira.

Mu buzima busanzwe , Meddie Kagere akunda kunwa amazi agakunda amata ku buryo budasanzwe, inzoga ni ikizira mu kanwa ke, asengera mu idini rya Isilamu, bagenzi be baramukunda kuko abasetsa cyane.

Kagere Meddie ubu akinira Simba

Akoresha ingufu nyinshi cyane
Yagiriye ibihe byiza muri Gor Mahia afatanya na Jacques Tuyisenge

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger