Inzira Gari ya Moshi ihuza u Rwanda, Tanzania na RDC igiye gusubukurwa
Igihugu cy’ u Rwanda kidakora ku nyanja kirifuza kwihutisha umushinga w’inzira ya Gari ya Moshi zigezweho ikagera muri iki gihugu igahuza Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda iratangaza ko umushinga wa Gari ya Moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugiye gusubukurwa ndetse ukihutishwa kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID-19.
Uyu mushinga w’inzira ya gari ya moshi izambukiranya umuhora wo hagati (Central Corridor), bivugwa ko igomba guhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse igakomeza muri DRC inyuze i Rubavu.
Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda avuga ko uyu mushinga ugiye gukomeza nyuma y’uko undi wo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) wagombaga guhuza u rwandaa uhagaze kubera impamvu zisweza politiki.
Yagize ati “Mu Muhora wa Ruguru habaye ikibazo kijyanye na politiki aho bitashobotse kuko twari twakoze ibishoka byose kugira ngo dutangire akazi twese kimwe. Muri Kenya gari ya moshi yaratangiye iva Mombasa iraza igera Nayivasha ariko ntiyakomeza ngo igere ku mupaka wa Uganda, Uganda na yo ntiyagira icyo ikora. Ikindi cya 2 ni umushinga wo mu muhora wo hagati (Central Corridor) naw o twaganiriye tukanawumvikanaho.”
Akomoza kuri uyu mushinga w’inzira ya gari ya Moshi uhuza Tanzania u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati;
ati: “U Rwanda, DRC, Tanzania na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) twagombaga guhura mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize haza iki cyorezo cya Koronavirusi, bituma tutongera guhura twese ariko ubu twongeye kubisubukura. Twatangiye kuganira na Tanzania kuko nyuma y’icyo gihe na bwo hajemo amatora muri Tanzania hazamo n’ibyago bagize byo gupfusha Umukuru w’Igihugu akazi kagenda buhoro ariko ubu twongeye kubisubukura no mu byumweru 2 bishize twaganiraga na Tanzania kuri iki kibazo noneho dutangire dukore koko. Ibyangombwa bindi byose byararangiye ibisigaye.”
Minisitiri Gatete ubwo yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, yasobanuye ko kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rigenga inzira ya gari ya moshi ririho kandi ibikorwa byo kuyubaka bishyizwemo imbaraga na guverinoma y’u Rwanda.
Aha abadepite bakaba babajije minisitiri w’ibikorwa remezo uburyo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa ntawe uhutajwe ndetse n’inshingano RURA izasigarana.
Minisitiri Gatete yasubije ko iri tegeko rizafasha abari muri uru rwego kurushaho gukora kinyamwuga, ndetse n’amabwiriza ya RURA agashingira ku mategeko.
Ati “Ku bijyanye na bariya bantu basanzwe batwara amato bariya nabo nubwo basanzwe banabikora akavuga ati njyewe mbikoze imyaka myinshi hagomba kubaho isuzuma kugirango noneho ibyo abuze abibone ariko akomeze kubikora mu buryo bwa kinyamwuga. Aha ngaha ikibazo cyari gihari ntabwo mu by’ukuri iri tegeko risimbura regulations (amabwiriza) ahubwo izi regulations ntabwo zari zifite itegeko zishingiraho. Itegeko ryo rizajyaho hanyuma regulations zitangwa na RURA zizakomeza zishingiye ku itegeko niba hari n’ibibuzemo byongerwemo ariko byombi bizaba bihari.”
Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ministiri w’Ibikorwa Remezo, Inteko Rusange yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, hakazakurikiraho kuwohereza muri Komisiyo ikawunononsora mbere y’uko ugarurwa mu Nteko Rusange ngo utorwe ingingo ku yindi.
U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja ndetse bituma ubuhahirane n’ubucuruzi bwarwo n’ibindi bihugu bushingira ku bwikorezi bwifashisha umuhanda wo ku butaka.
Ubu bwikorezi buhenda u Rwanda, abavana cyangwa abajyana ibicuruzwa mu mahanga baremererwa n’ikiguzi batanga kuko akenshi kiba gihanitse.
Umushinga uri mu ihanzwe amaso ku gushyira iherezo kuri iyi mbogamizi ni uw’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro