Inzego z’umutekano zarashe umuturage wari ujyanye ibishyimbo muri Uganda
Mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya aho utugari twa Gishari na Muguramo duhurira, inzego z’umutekano zacungaga umutekano zarashe ukuboko umuturage washatse kuzirwanya ubwo we nabagenzi be bari bambukije ibishyimbo babijyanye muri Uganda.
Byabaye Kuri uyu wa Kane, Police na DASSO barimo bacunga umutekano babonye abantu icyenda bari bikoreye ibishyimbo bashaka kubyambukana muri Uganda babasaba kubishyira hasi bakanabasaka, nyuma yo kubishyira hasi bagerageje kurwanya Police na Dasso ariko bacika intege barabisiga birukira muri Uganda.
Bamaze kugenda, byabanze mu nda maze bagaruka kurwana na Police irasamo umwe ku kaboko abandi bagira ubwoba bahita biruka naho uwarashwe we ahungira muri Uganda.
Kugeza ubu bo bafashwe bafungiye kuri Station ya Police ku murenge wa Cyumba.
Ibi bibaye nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza ndetse Leta y’u Rwanda ikaba iherutse kugira inama abanyarwanda yo kudakorera ingendo muri Uganda kuko abagiyeyo bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyo cyanditse ko ari ingabo z’u Rwanda zarashe umuturage w’u Rwanda wari wamaze kwambuka ari muri Uganda.
Uwarashwe ngo yahise ajyanwa n’ingabo za Uganda zijya kumuvuriza mu bitaro bya Kabale.
Mu masaha yo kugicamunsi kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ziri gukora inama kuri iki kibazo.