Imikino

Inzara yatumye abakinnyi ba Rutsiro FC banga gukora imyitozo-Inkuru irambuye

Abakinnyi b’ikipe ya Rutsiro FC banze gukora imyitozo kubera inzara ituruka ku birarane by’imishahara iyi kipe ibabereyemo.

Kuri uyu wa Kabiri Rutsiro FC yari ifite imyitozo ikigoroba kuri Stitade Umuganda, gusa iyi myitozo ntabwo yabashije kuba kuko abakinnyi bigumuye banga kuyikora.

Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko abakinnyi bageze ku kibuga babwira umutoza n’abandi bayobozi ko batari bukore imyitozo mu gihe batarahabwa amafaranga y’amezi abiri baberewemo.

Abakinnyi bahise basabwa gusubira aho baba ngo bategereze Perezida w’ikipe nawe bidatinze ahita ahagera.

Perezida akigera aho abakinnyi baba yahawe urwandiko rusinyweho n’abakinnyi bose bamumenyesha ko batazongera gukora imyitozo batarahabwa amafaranga yabo.

Abakinnyi bavuga ko Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bubarimo amezi 2 ndetse uku kwezi kwa Kamena ari ukwa gatatu binjiyemo.



Imvano yo kwanga gukora imyitozo abakinnyi bavuga ko iyi kipe yakomeje kubabeshya cyane kandi babona ko bakomeje gukora imyitozo bakazanakina imikino ibiri isigaye batarahabwa amafaranga yabo byazarangira bambuwe.

Perezida wa Rutsiro FC cyakora cyo we avuga ko ibyo kwanga gukora imyitozo atabizi nawe abyumva uko.

Ati: “Ayo makuru numva bayavuga ariko ntayo nzi kuko narabyumvise mbaza umutoza ambwira ko nta kibazo gihari bakoze, ubwo rero nafashe umwanya wo kujya kureba niba koko ari byo. Umukinnyi umwe cyangwa 2 bashobora kwanga kujya mu kibuga bikitirirwa ikipe yose.”

Uyu muyobozi cyakora cyo yemeye ko hari amafaranga iyi kipe ibereyemo abakinnyi bayo, gusa avuga ko ntaho bitaba ko umukoresha yabamo umukozi we amafaranga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger