AmakuruImyidagaduro

Inyungu abahanzi bazakura mu bihembo bya Music Awards Rwanda 2018

Muyoboke Alex wagiye aba umujyanama w’ahahanzi benshi ba hano mu Rwanda  yavuze ko abahanzi nyarwanda bafite inyungu nyinshi bazakura mu bihembo bya Music Awards Rwanda,  bigiye kugira uruhare runini muvkuzamura umuziki nyarwanda.

Muyoboke Alex uri mu bazagira uruhare mu itegurwa ry’ibi bihembo byiswe ‘Music Awards Rwanda 2018, yabitangarije mu kiganiro abategura ibi bihembo bagiranye n’itangazamakuru bagaruka ahanini ku buryo ibi bihembo biteye.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshura yabyo ya mbere, Muyoboke Alex wabaye muri uru ruganda yagarutse ku bahanzi bashyirwa ku rutonde bakikura mu irushanwa nk’uko byakunze kubaho mu myaka yabanje,  avuga ko ibi biba ari ukwibeshya cyane kuko ibihembo umuhanzi abitse aribyo bimwereka ko akomeye.

Yagize ati: “Ku bahanzi bashyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bakikuramo biba ari ukwibeshya no kudaha agaciro ibyo ukora, na Rihanna ubwe hari henshi yagiye ashyirwa ku rutonde ariko ntiyikuyemo kubera inyungu runaka ahubwo no kuba urimo na byo ni ikintu cy’ingenzi wagakwiye kubaha.”

Yakomeje agira ati : ‘ Ibaze ugeze ku kibiga cy’indege bakubaza ibihembo watwaye cyangwa witabiriye ukabibura ? icyo gihe bagufata nkabandi bose, nkeka ko ibi bije gufasha abahanzi n’umuziki nyarwanda ufite ibihembo bihemba abawukora.”

Uyu mugabo n’abandi bafatanyije gutegura ibi bihembo barimo Judo Kanobano, Dennis Nsanzamahoro, Muyoboke Alex , Makenzi n’abandi  batabashije kuboneka mu kiganiro n’abanyamakuru bunze mu rya muyoboke bavuga ko ibi bihembo bifite umwihariko w’uko abahanzi bazajya begukana ibihembo bishimishije kandi bigacya mu mucyo.”

Judo Kanobana, yatangaje ko guteza imbere umuziki wo mu Rwanda ari intekerezo bagize kuva kera Yagize ati “Igikenewe cyane ubu ni uko umuhanzi nyarwanda agira ikintu kimuranga, iyo ugiye mu mbuga z’ishakiro ukandikamo umuhanzi runaka ukomeye mu bihugu byo hanze ugera muri Wikipedia ukahasanga amateka ye, uko yavutse, uko yabayeho, ibikorwa bye ariko ku musozo ukabona n’ibihembo yahawe bishimangira akazi yakoze.”

Ibi behembo bije mu rwego rwo gutera imbaraga abahanzi ndetse bishobora no kuzahindura ubuzima bwa bamwe ndetse bikabafasha no kwiteza imbere mu kazi kabo ka buri munsi.

Muyoboke yabajijwe niba ibi bihembo bizajya bica mu mucyo, yanabajijwe no ku bijyanye n’abahanzi bakoranye abagira inama nyuma bagatandukana abazwa niba nta mpungenge bagira muri ibi bihembo  , cyane ko hari abo batandukanye mu buryo butumvikana , avuga ko  atazabigenderaho atanga ibi bihembo kuko adakora wenyine.

Ati: “Ntabwo nazana umuhanzi niboneye ngo ace imbere y’abagenzi banjye adashoboye kandi hari ababishoboye , namwe muzaba mubireba , nimwe mu bibamo cyane murabizi. Namwe abanyamakuru muzabibona.”

Ibi bihembo mu gutangwa kwabyo ngo hazajya harebwa uko umuhanzi yitwaye kuva mu kwezi kwa mbere harebwa uko indirimbo ye  yitwaye haba amashusho(Video) ndetse n’amajwi (Audio)  muri uwo mwaka.

Uyu mwaka ku nshuro yabyo ya mbere biteganyijwe ko bizatagwa taliki 01 Ukuboza 2018 muri Selena Hotel.

Uko ibyiciro biteye muri ibi bihembo bya Music Awards Rwanda

BEST ARTIST OF THE YEAR

BEST MALE ARTIST OF THE YEAR

BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR

BEST GROUP OF THE YEAR

BEST HIP HOP ARTIST OF THE YEAR (Aha abahungu n’abakobwa bazaba bari mucyiciro kimwe)

BEST R&B ARTIST OF THE YEAR

BEST AFROBEAT ARTIST OF THE YEAR

BEST GOSPEL ARTIST OF THE YEAR

BEST SONG OF THE YEAR

BEST PRODUCER OF THE YEAR

BEST VIDEO MUSIC OF THE YEAR

SONG WRITTER OF THE YEAR

BEST DJ OF THE YEAR

BEST UPCOMING ARTIST OF THE YEAR

BEST TRADITIONAL SONG OF THE YEAR

LIFETIME ACHIEVEMENT OF THE YEAR (Aha hazahembwa abahanzi n’abandi bakoze kuva kera babera abandi icyitegererezo)

Nyuma y’impaka n’abatabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru hari ibindi byiciro  by’umuziki nka Reggae na Dancehall bishobora kongerwamo.

Uhereye i bumoso Judo Kanobano, Dennis Nsanzamahoro (Hagati) na Muyoboke Alex bsobanura ibyibi bihembo
Muyoboke Alex umwe mubategura ibi bihembo.

Igihembo kizajya gitagwa iyi niyo shusho yacyo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger