Inyeshyamba za Mai Mai FPP/AP Kabido na NCDR/NDUMA zasezeye ku rugamba rwo kurwanya M23
Imitwe ya Mai Mai FPP/AP Kabido na NCDR/NDUMA yari yaragiyegufasha FARDC kurwanya M23 yafashe icyemezo cyo gukurayo abasilikare bayo ,nyuma yo gupfusha abasilikare ndetse n’inzara irikuvuza ubuhuha.
Ni mu kiganiro umwe mu ba Komanda bahagarariye Umutwe wa FPP/AP KABIDO wo ku rwego rwa Koloneri utashatse ko amazina ye atangazwa yagiranye na Rwandatribune, uyu musilikare ukomeye yavuze ko ingabo zabo zari zikambitse mu gace ka Ntamugenga. Yeruriye Rwandatribune ko umutwe wabo wafashe icyemezo cyo gukura abasilikare bawo Ntamugenga kuko basanga barigupfira ubusa kandi ingabo za Congo FARDC zikaba zitabiha agaciro.
Uyu musikare yagize ati:Ntawe uvuga abo yapfushije ku rugamba ariko twatakaje abantu benshi muri iyi ntambara ya M23 sitwe gusa yaba CMC/NYATURA, NDCR/NDUMA na FDLR twese twaratakaje ariko ikibabaje Leta nta gaciro yabihaye ari nayo mpamvu twese twafashe icyemezo cyo gukura Abasilikare bacu mu ntambara.
Uyu musilikare avuga ko mu masezerano y’ubufatanye n’igisilikare cya Leta yabereye iPinga yavugaga ko abarwanyi bazahabwa imyambaro,imiti,amasasu ndetse n’ibiribwa ariko ibyo byose ntibyakozwe uko bikwiye ndetse hari benshi bagiye bakomerekera mu ntambara ntibahabwe ubuvuzi bw’ibanze uyu musilikare yashije avuga ko usibye bo na FDLR iri mu nzira yo gusubiza abasilikare bayo inyuma.
Umutwe wa (FPP/AP) mu magambo arambuye bivuga Front des patriotes pour la paix, armée du peuple de Kabido ukaba waravutse biturutse ku makimbirane yari hagati ya Col.Bwira na Gen.Guidon Shimirayi washinze NDC NDUME,nyuma y’ubwunvikane buke Col.Bwira yagumukanye n’abasilikare bake babanaga muri NDC NDUME,bashina umutwe wa FPP/AP uyu mutwe ufite icyicaro mu gace ka Lubero ukaba ugizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abakobo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko hashize icyumweru n’igice umutwe wa NDC NDUME wa gen.Guidon ukuye abasilikare bawo iRutshuro ubasubiza ahitwa Pinga nyuma y’ubwunvikane buke bwabaye hagati yabo barwanyi n’umutwe wa FDLR.