Inyama z’Ubunani zatumye umupolisi wa DRC yivugana Abashinwa babiri
Umupolisi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arashinjwa kwica Abashinwa babiri no gukomeretsa undi bikomeye mu Ntara ya Lomami.
Ibi byabereye mu mujyi wa Mwene-Ditu ku itariki ya 1 Mutarama 2025, aho bivugwa ko amakimbirane ashobora kuba yaraturutse ku nyama z’Ubunani.
Abo Bashinwa barasiwe mu kigo cya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Crec 6, ikora ibikorwa byo kubaka imihanda muri ako gace. Umugenzuzi wa gisirikare muri Mwene-Ditu, Colonel Justin Bora Uzima, yemeje ko koko uyu mupolisi yishe abantu babiri, anasiga akomeretse undi.
Nubwo icyateye ubu bwicanyi kitaramenyekana neza, abatangabuhamya bavuga ko amakimbirane hagati y’uyu mupolisi n’aba Bashinwa yaba yarakomotse ku makimbirane yerekeye inyama zari zitegurirwa umunsi mukuru.
Uyu mupolisi yahise ahunga nyuma y’ibyabaye, bikaba byateye impungenge ku mikorere y’umushinga w’umuhanda w’ibilometero bine sosiyete Crec 6 yari itangiye.
Umuyobozi w’umujyi wa Mwene-Ditu, Gérard Tshibanda Kabwe, yemeje amakuru y’iki kibazo ariko ashimangira ko amakuru arambuye azatangazwa mu minsi iri imbere.