AmakuruPolitiki

Intumwa ziturutse muri Nigeria zasuye ikigo cy’Amahoro cy’u Rwanda cya Nyakinama

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, itsinda ry’intumwa rigizwe n’abasirikare batatu baturutse mu gihugu cya Nigeria, ryasuye ikigo cy’Amahoro cy’u Rwanda(RPA) cya Nyakinama mu karere ka Musanze mu ruzinduko rw’iminsi itatu ryagiriye mu Rwanda.

Iritsinda ryari rigizwe n’abasirikare batatu bakuru bafite ipeti rya Maj.General, Brig.General na Lt.Colonel baturutse mu ishuri rya Martin Luther Agwai International Leadership and Peace Keeping Centre (MLAILPKC) ryo muri Nigeria.

Muri uru ruzinduko, impande zombi zaganiriye ku mikorere y’ibigo byombi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, hagamijwe kubaka ubufatanye no kureba ahakongerwa imbaraga.

Iritsinda Kandi ryagaragarijwe imikorere y’ikigo cya Rwanda Peace Academy, rinagaragarizwa imiterere y’iki kigo mu rugendoshuri rwakozwe nyuma y’ibiganiro.

Major.General Ademola Taiwo Adedoja wari uhagarariye iritsinda, yagaragaje ko banyuzwe n’imikorere ya Rwanda Peace Academy mu bikorwa byo kubungabunga Amahoro, anemeza ko ahanini basanze ibyinshi babihuriyeho.

Ati:”Twasuye iki kigo cya Rwanda Peace Academy,kugira ngo turebe imikorere yacyo ndetse no guhamya gahunda yo kubaka imikoranire mu bikorwa bihakorerwa byo kubungabunga amahoro, twanejejwe n’ibyo twagaragarijwe n’uburyo bikorwa, ikindi ni uko twasanze ibyinshi tubihuriyeho.”

Aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Colonel(Rtd) Jill Rutaremara wagaragaje inyungu z’uru ruzinduko ku mpande zombi.

Ati:’Twasuwe n’iri tsinda rije kureba uko dukora kugira ngo bagire icyo batwigiraho ndetse n’icyo batwunganira no kugira ngo n’ubutaha tube twagirana ubufatanye, twaganiriye uko dukora nabo batugaragariza Uko bakora ariko ibyinshi tubihuriyeho uretse kuba ikigo kigira n’umwihariko wacyo.”

Iritsinda ryasuye ikigo cya Rwanda Peace Academy,nyuma yo gusura ikigo cya gisirikare cya Gako(Rwanda Military Academy) kuko nabo batanga imyitozo yo kubungabunga amahoro y’abasirikare batari bajya mu butumwa bw’amahoro(Mission).

U Rwanda na Nigeria basanzwe bafitenye uburyo bw’imikoranire mu guhanahana ubumenyi mu bya gisirikare binyuze mu bigo bya gisirikare bitanga masomo muri ibi bihugu byombi.

Major.General Ademola Taiwo Adedoja wari uhagarariye itsinda na Col(Rtd) Jill Rutaremara
Baganiriye ku mikorere y’ibigo byombi hagamijwe kwiga no kungurana igitekerezo ahakongerwa imbaraga
Nyuma y’ibiganiro hatanzwe impano ku mpande zombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger