Intore Masamba yerekeje muri Canada mu gitaramo azahuriramo n’umukobwa we
Umuhanzi Intore Masamba yafashe rutema ikirere yerekeza Ottawa muri Canada aho agiye kwitabira igitaramo cy’umukobwa we Ikirezi Annaiis Déborah.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 agiye gukora igitaramo cyo kumurika impano ye anatangira umuzikiwe kumugaragaro mu birori yise “Ikirezi live the Genesis”.
Mu magambo yanditse kurubuga rwa Facebook, Masamba yavuze ko igitaramo agiyemo gushyigikira umukobwa we yizeza abatuye Canada ko we n’umukobwa we babazaniye igitaramo cyiza , Yagize ati “RwandAir, indege yacu nziza irangurukanye! Ottawa, ni ngombwa ku wa Gatandatu umuriro uzaka.”
Biteganyijwe ko bazahita bakorana indirimbo. Iki gitaramo kizabera St. Joseph’s Parish Ottawa, igitaramo kizabamo kirimo ijyana zitandukanye nka R&B Soul, Gospel, Reggae na Gakondo
Ikirezi bisa naho atari ubwa mbere agiye kwerekana impano ye dore ko mu mwaka ushize wa 2017, yanigaragaje mu irushanwa rya Ottawa Idol. Yagiye afasha abahanzi batandukanye kuririmba hari ya muri Canada.