Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Inteko yavanyeho amategeko 1,000 harimo niribuza abanyakabari gukopa inzoga

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Inteko ishinga Amategeko yatoye umushinga w’Itegeko rivanaho burundu amategeko 1,000 yo mu gihe cy’ubukoroni, bitewe n’uko atajyanye n’igihe.

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Politiki n’Uburinganire ivuga ko nta somero ry’amategeko ndetse n’uburyo bwo gushyingura inyandiko byariho muri icyo gihe, akaba ari yo mpamvu ayo mategeko hafi ya yose ntaho agaragara muri iki gihugu.

Aya mategeko arimo ashobora gutera abantu guseka bakayafata nk’urwenya bitewe n’aho Iterambere ry’isi rigeze muri iki gihe, nk’iryatowe mu mwaka w’ 1930 ribuza abacuruzi b’inzoga kuzitangira ubuntu cyangwa ideni(umwenda).

Hari n’Iteka no 375/Hyg. ryo ku wa 10/10/1940, rigena uburyo abaturage bagomba kugira isuku, Iteka no 47/T. P ryo ku wa 05/05/1937 rigena umubare w’abagomba guturana n’imiryango y’Abanyaburayi.

Iteka no 127 ryo ku wa 15/06/1913 ryo rigena amabwiriza agenga imyubakire mu bice byegereye ahatuye cyangwa hakorera imiryango y’Abanyaburayi.

Hari n’andi mategeko n’amabwiriza agifite ingaruka zikomeye kugeza ubu, nk’Iteka ryo ku itariki 24 Mutarama 1943 rigenera ubutaka bugari imiryango ishingiye ku idini, ibigo by’ubushakashatsi n’inzego za Leta.

Iri teka rigenera Kiliziya Gatolika n’indi miryango y’abemeramana n’abagiraneza (nka Croix Rouge, Abayezuwiti,…)hegitare 10 z’ubutaka mu mujyi ndetse na hegitare 200 mu bice by’icyaro.

Mu bigo by’ubushakashatsi byahawe ibikingi bingana n’agahinga kose harimo icyitwaga ISAR kuri ubu cyahindutse Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB).

Bamwe mu badepite baravuga ko hashobora kuba hatarabayeho gushakisha ayo mategeko kugera no mu bihugu byakoronije u Rwanda, kugira ngo harebwe niba nta yashobora kugira ibyiza ateza imbere aho gukurwaho.

Depite Nyirahirwa Veneranda agira ati”Hari amateka yagiyeho mu gihe cy’ubwami umuntu atavuga ko ari mabi, arimo iryateganyaga kugabana ibikingi(ubutaka) bakaringaniza, nibwira ko bwari uburyo bwiza bwo gusaranganya ubutaka ku buryo ubu ryaba rikebeye kuzuzwa gusa”.

Mu kumusubiza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ivugururwa ry’amategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko n’ubwo bidashoboka ko abahawe ubutaka bunini kera babwamburwa, bamenye ko batazabutunga mu buryo bwa burundu.

Ati”Umuntu wese wibwira ko afite ubutaka mu buryo bwa burundu amenye ko arimo kwibeshya, kuko igihe kinini azabutunga kitarenza imyaka 99, kuko ku bwa kamere ubutaka ni ubwa Leta”.

Uyu Munyamabanga wa Leta akomeza avuga ko umurimo wo gushakisha amategeko yo mu gihe cy’ubukoroni warangiye kandi kuyakuraho nta cyuho bizateza.

Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ryavuguruwe kugeza mu mwaka wa 2013, rigenera umuntu cyangwa ikigo kibuhawe kuzabukodesha mu gihe kingana n’imyaka 99, baba batongeye kubwibaruzaho nyuma y’icyo gihe bakaba babwamburwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger