Inteko ishinga amategeko yabonye umudepite usimbura Nyirarukundo Ignatienne uherutse guhabwa izindi nshingano
Ku mugoroba wo ku italiki 8 Mutarama 2020 komisiyo y’igihugu y’amatora yakoresheje amatora yo gushaka umudepite usimbura Nyirarukundo Ignatienne wavuye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite agahabwa izindi nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
Nyirarukundo Ignatienne yari yatorewe kuba umudepite uhagarariye intara y’Amajyepfo akaba yasimbuwe na Mukabalisa Germaine watowe muri aya matora yabereye mu Majyepfo.
Nyirarukundo Ignatienne yinjiye muri Guverinoma asimbuye Dr Alivera Mukabaramba wagizwe umusenateri.
Mukabalisa Germaine w’imyaka 32 yatorewe kuba umudepite usimbura Nyirarukundo ahigitse abandi bakandida 14 bari bahanganye muri aya matora yabaye ku munsi w’ejo akaba yaragize amajwi 30.5%.
Mu itangazo rya komisiyo y’igihugu y’amatora ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iyi komisiyo Prof.Kalisa Mbanda rigaragaza ko ku munsi w’ejo tariki ya 08 Mutarama 2020 mu ntara y’Amajyepfo habereye amatora yo gushaka umudepite umwe usimbura undi mu kiciro cy’abagore bangana na 30% by’abagore bagize iyi nteko.
Iri tangazo riragira riti “Ibyavuye mu matora by’agateganyo biragaragaza ko uwatorewe gusimbura uwari Depite Nyirarukundo Ignatienne ari Madamu Mukabalisa Germaine wagize amajwi ya mbere angana na 30.5%.”
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite ugizwe n’abadepite 80 barimo 53 bakomoka mu mitwe ya politiki , ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki cyangwa se biyamamaje ku giti cyabo bakaba batorwa mu matora rusange ataziguye. 24 b’abagore, babiri batorwa n’inama y’igihugu y’urubyiruko n’umudepite umwe utorwa n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.
Mukabalisa Germaine winjiye mu nteko ishinga amategeko yize amategeko mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda hagati ya 2007-2010, akaba anafite impamyabumenyi yok u rwego rwa Masters mu bijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga n’Amategeko (Internatioanl Economic and Business Law) yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Mukabalisa akiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaye Umuyobozi ushinzwe uburinganire mu muryango w’abanyeshuri biga Amategeko. Mu zindi nshingano yakoze, yakoze muri komisiyo y’igihugu y’abana kuva 2012 – 2015 anaba umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.