AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w’iki gihugu

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, Inteko ishyinga amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 y’amavuko nka Perezida w’iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Matamela Cyril Ramaphosa yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.

ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Kuba ANC yararushije andi mashyaka amajwi byahise biyiha uburenganzira bwo gutanga umukundida ugomba kuba Perezida.

Perezida Cyril Ramaphosa  yemejwe nka Perezida  wa Afurika y’Epfo nyuma yo gusimbura Jacob Zuma warekuye ubutegetsi kuwa  14 Gashyantare 2018, nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu cyo kumweguza kubera ibyaha yashinjwe birimo ruswa.

Abadepite bahagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019,bemeje Ramaphosa watanzwe nk’umukandida rukumbi kuba Umukuru w’Igihugu mu myaka itanu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimiye Perezida Ramaphosa watowe. Bavuze ko bakeneye ubutegetsi bukorera abaturage, burwanya ibibazo birimo ubushomeri n’iby’abana batajya ku ishuri.

Bakomeje bavuga ko batazahwema kumushyigikira mu gihe azaba yafashe ibyemezo bifitiye igihugu akamaro.

Depite Malema wo mu ishyaka rya Economic Freedom Fighters yavuze ko “Twizeye ko uzaba Perezida wa Guverinoma itarangwamo ruswa. Ntuzigere na rimwe wemera abakubwira ko uri mu kuri nyamara ukora ibinyuranye n’indangagaciro za Afurika y’Epfo n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.’’

Depite Malema yakomeje amusaba kuzumvira abamubwiza akuri aho guha umwanya abamushyigikira mu binyoma.

Perezida Ramaphosa yabwiye Malema ko atazakorera mu nyungu z’abantu runaka, ashimangira ko  inshingano ze ari ugukorera igihugu.

Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose ngo nkorere abaturage no kwita ku gukemura ibibazo byabo. Tugomba gukorana mu kubaka igihugu no kugeza abaturage aho twifuza. Nzaba umuyobozi w’abaturage bose atari abatoye gusa ishyaka nyoboye ahubwo n’abandi.”

Kuri uyu munsi kandi Thandi Modise yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko; mu gihe Lechesa Tsenoli yongeye kugirwa Visi Perezida.

Biteganyijwe Ramaphosa azarahirira kuyobora Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru, akanashyiraho abagize guverinoma.

Cyril Ramaphosa yavuze ko inshingano ze ari ugukorera abaturage ba Afurika y’Epfo
Depite Malema yasabye ANC kuyoborera mu ndanga gaciro zizira ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger