AmakuruImikino

Intego ya Jules Ulimwengu waguzwe na Rayon Sports

Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yageze muri Rayon Sports, kuri uyu wa 14 ni bwo yatangaje ko yiteguye gutanga ibyo afite byose kugira ngo ashimishe abafana batari bake b’iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Saa moya ziburaho iminota mike z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 nibwo Jules Ulimwengu yageze ku kibuga  cy’indege i Kanombe avuye i Bujumbura mu Burundi nyuma yo kuva muri Niger mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga CAN U-20 ariko bakaba batarabonye amahirwe yo kurenga amajonjora.

Yabwiye itangazamakuru ko aje yiteguye gutanga ibyo afite byose akitwara neza.

Yagize ati:”Nzakina mfatanyije na bagenzi banjye, bizagenda neza. Nje gukina n’imbaraga mfite zose ngo ntange umusaruro abafana ba Rayon Sports bantegerejeho.”

Akimara kugera ku kibuga cy’indege, Ulimwengu Jules yahise ajya kuri Hotel Mattina aho visi perezida wa Rayon Sports Muhirwa Frederic (Freddy) akorera.

Yahise amwakira ndetse amushyikiriza umwambaro w’ikipe azajya yambara uriho nimero 7 yambarwaga na Bimenyimana Bonfils Caleb nawe uvuka i Burundi utakibarizwa muri Rayon Sports.

Ulimwengu yasinye amasezerano  y’umwaka n’igice muri Rayon Sports, yatsindiye Sunrise FC ibitego 9 mu mikino 14 yabakiniye mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger