Intego u Rwanda rwihaye mu kurandura Kanseri y’inkondo y’umura
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka wa 2027, mbere y’intego yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo kugeza mu 2030.
Mu Rwanda, iyi kanseri ni imwe mu zitwara ubuzima bwa benshi, aho buri mwaka hagaragazwa abarwayi hagati ya 600 na 800, mu gihe abagera kuri 600 bahitanwa na yo.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kurwanya iyi ndwara ku wa 1 Gashyantare, Dr. Nsanzimana yashimangiye ko imbaraga zifatanyije ari zo zizafasha kugera kuri iyi ntego. Yavuze ko hari uturere tumaze gutera intambwe ishimishije, nka Gicumbi.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose mu gukumira indwara zifata abantu benshi, harimo no guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku babyeyi n’abana no kurwanya Hepatite C.