Intare 14 zatorotse pariki muri Afurika y’Epfo
Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo ziraburira abaturage batuye mu mujyi w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro wa Phalaborwa kwitonda cyane mu gihe Intare 14 zatorotse Pariki ya Kruger zitarasubizwa aho zagenewe kuba.
Izi Ntare uko ari 14 ziri gushakishwa hafi y’umujyi wa Phalaborwa mu majyaruguru ya Africa y’Epfo.
Birakekwa ko zatorotse zikava muri pariki y’igihugu ya Kruger imwe muri pariki nini muri iki gihugu no ku mugabane wa Afurika.
Muri ibi bihe nibwo iyi pariki yahura n’ibibazo byo gutorokwa n’itsinda ry’intare nyinshi zingana gutya.
Izi ntare abantu bazibonye hafi y’ibirombe bya Foksor hanze gato ya pariki.
Abashinzwe inyamaswa muri iyi pariki bari kuzikurikirana kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage.
Mu myaka ibiri ishize, intare eshanu zatorotse iyi pariki gusa ziza gufatwa zisubizwayo ntacyo zangije.
Ubusanzwe iyi pariki irazitiye, abategetsi bavuga ko bitaramenyekana neza uko izi ntare zose zabashije kumena zigasohoka.