AmakuruAmakuru ashushye

Intambara y’Uburusiya na Ukraine igezehe Abanyarwanda bari muri iki gihugu cyatewe? U Rwanda rubatekerezaho iki?

Abanyeshuri34 mu barenga 80 b’abanyarwanda bari muri Ukraine bari ahugarijwe n’indwano, abandi biguhungira muri Pologne mu gihe Leta ivuga ko irindiriye gufasha kugira baze mu gihugu.

Alain Mukurarinda, iumuvugizi wa Leta y’U Rwanda wungirije avuga ko abo bari muri 85 u Rwanda rumaze kumenya ko bari muri icyo gihugu ikaba irigukora urutondera kugira bamenye abagomba gufashwa gutahuka mu Rwanda kubera indwano iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Leta y’u Rwanda ivugako abanyeshuri 34 bari mu bice bitandukanye birimo indwano muri Ukraine kandi ata mfashanyo bafite bisangije nk’Abanyarwanda.

Alain Mukurarinda yagize ati: ”Nk’abandi banyagihugu ba Ukraine beheze mu kangaratete barava mu nzu bajya hanze. Iyo haje ibisasu nabo bajya kwihisha mu mazu yo munsi aho ibisasu bidashobora kugera”.

Avuga ko barimo kugerageza kuraba uburyo bava muri iki gihugu cyugarijwe n’umuriro w’ibisasu.

Agira ati: “Abagera kuri 18 bakaba baramaze kugera muri Polonye aho barindiriye gutahukanwa mu Rwanda.

Abaturage ba Ukraine bo nta gahunda yo guhunga bafite

“Abandi 27 na bo baracyihisha ariko ntibarambuka uumupaa wa Polonye baracyategereje kugira abinjira muri icyo gihugu basuzumwe mu gihe abandi 6 na bo ngo bakiri mu nzira baza hafi yuwo mupaka nkuko bivugwa na Alain Mukurarinda”.

Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’u Rwanda itegura gufasha kugira bave muri Polonye aho bamaze guhungira kuko ngo Polonye yatanze imisi 15 gusa kugira ngo abanyamahanga babe bagiye I wabo..

U Rwanda rutangaza ko nta munyarwanda ruramenya ko yafashwe nabi mu bari guhunga berekeza nuri Pologne nk’uko byagaragaye ku bandi birabura nk’Abanyanigeria.

Leta y’u Rwanda ikurikirana iki kibazo biciye kuri za ambasade zayo ziri muri Polonye, Uburusiya n’Ubudagi.

Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’u Rwanda yakira ubutumwa bwabo biciye ku matelefone n’ubundi buryo bw’itumanaho.

Inkuru bisa

Amayeri ya Perezida Zelensky wa Ukraine mu gutsinda intambara Perezida Putin yamushyizemo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger