AmakuruImikino

Intambara y’amagambo ikomeje gututumba hagati ya Ter Stegen na Manuel Neuer

Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati y’abashyigikiye Marc-André ter Stegen na Manuel Neuer basanzwe ari abazamu mu kipe y’igihugu y’Ubudage, Die Mannschaft.

Mu busanzwe Neuer usanzwe ari na Kapiteni w’iyi kipe ni we muzamu wa mbere, gusa hari benshi basanga atagikwiye uyu mwanya kubera ubuhanga budasanzwe Te Stegen usanzwe ari umuzamu wa mbere wa FC Barcelona akomeje kugaragaza.

Ter Stegen uyu afatwa nk’umwe mu bazamu beza ifite kuri ubu, gusa ntabwo arahabwa umwanya wa mbere n’umuzamu Joachim Low.

Uyu mwanya wo kubanza mu kibuga ni wo ukomeje gutuma abantu baterana amagambo adashira.

Intambara hagati y’aba yinjiwemo n’abafana, abatoza, abakinnyi n’abayobozi batandukanye bose bagaragaza ibyiyumvo byabo ku wo basanga yakabaye abanza mu kipe y’igihugu y’Ubudage. Aba bazamu bombi na bo ntibatinye kugaragaza uko babyumva.

Nko mu minsi ishize Ter Stegen yagaragaje ko kuba atabanza mu kipe y’igihugu y’Ubudage bimubabaza, avuga ko imyaka myinshi amaze yitwara neza ishimangira ko yagahawe umwanya.

Mugenzi we Neuer yamusubije ko amagambo ye ntacyo yafasha ikipe y’igihugu y’Ubudage, ngo kuko ifite n’abandi bazamu beza kandi icy’igenzi kikaba ari ugusenyera umugozi umwe.

Abakinana na Manuel Neuer muri Bayern bemeza ko agikwiye kuba numero ya mbere mu kipe y’Ubudage, mu gihe abashyigikiye Ter Stegen basanga iki ari cyo gihe cyo kugira ngo ahabwe umwanya we.

Byitezwe ko Ter Stegen azabanza mu kibuga mu mikino ibiri Ubudage buteganya gukina, harimo uwa Estonia n’uwa gicuti uzabahuza na Argentine.

Perezida wa Bayern Munich Uli Hoeness we yatangaje ko mu gihe Ter Stegen yaba asimbuye Neuer mu kipe y’igihugu, Bayern Munich ngo ntabwo izongera kurekura abakinnyi bayo kugira ngo bajye gukinira ikipe y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger