AmakuruAmakuru ashushye

Intambara: Ukraine yahanuye indege 6 z’Uburusiya yica n’abasirikare ba bwo barenga 50

Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko kishe “Abarusiya” 50 ndetse kikemeza ko cyahanuye indege 6 za gisirikare z’Uburusiya.

Biravugwa ko hapfuye abasirikare barenga 40 bo muri Ukraine na 50 b’Abarusiya. Abasivili 18 bo muri Ukraine muri Odessa na bo baguye mu gitero cya misile cyagabwe.

Ukraine ivuga ko yahitanye ’abarusiya bayiteye 50’. Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha make ingabo zo ku butaka z’Uburusiya zambutse muri Ukraine ziturutse mu mpande nyinshi.

Ukraine ivuga ko yahanuye indege eshanu z’Uburusiya na kajugujugu mu burasirazuba bw’igihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine, bavuga ko amadirishya y’inzu zabo yamenaguritse andi arakuka kubera umushyitsi uri guterwa no guturikwa kw’ibisasu n’imbunda nini ziri gukoreshwa ku rugamba ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’Uburusiya.

Imirwano iravugwa no mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv mu Majyaruguru, no ku cyambu kiri ku Nyanja yitwa y’Umukara (Black Sea) mu duce twa Odesa na Mariupol mu Majyepfo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare, n’ibibuga by’indege, ubu imirwano ikomeye irabera ku kibuga kigwaho indege nini hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Nubwo Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya, ku rudni ruhande Uburusiya bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu hakomeye ku birindiro by’ingabo za Ukraine hagera kuri 70.

Ingabo z’u Burusiya zivuga ko zamaze kwigarurira ahahoze uruganda rwa Nucléaire rwa Chernobyl muri Ukraine.

Inshuti za Ukraine zo mu Burengerazuba bw’isi zamaganye ibyo bitero zinasezeranya icyo gihugu ubufasha, ari nako bafatira Uburusiya ibihano bikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger