Intambara: Nyuma y’ibyatangajwe na USA Ubushinwa mu burakari bwinshi bwototeye Taiwan
Ubushinwa ku munsi wa kabiri bwakoze imyitozo y’amato hafi ya Tayiwani, mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Tsai Ing-wen muri Amerika mu cyumweru gishize.
Imyitozo – Beijing yise “umuburo ukaze” kuri Taipei – yakoresheje indege n’amato mu kwerekana uko izazenguruka iki kirwa.
Ku cyumweru, Tayiwani yavuze ko indege nyinshi z’Abashinwa zazengurutse icyo kirwa ku cyumweru, mu gihe amato icyenda nayo yahagaragaye.
Igikorwa cyiswe “Inkota ihuriweho” na Beijing, kizakomeza kugeza ku wa mbere.
Abayobozi ba Tayiwani barakajwe cyane n’iki gikorwa, maze ku wa gatandatu abashinzwe umutekano i Taipei bashinja Beijing kuba yarakoresheje uruzinduko rwa Madamu Tsai – aho yahuye n’umuvugizi w’Amerika, Kevin McCarthy – nk ’urwitwazo rwo gukora imyitozo ya gisirikare, ibangamira cyane amahoro, ituze n’umutekano mu karere “.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ku wa gatandatu, bumwe mu bwato bw’Ubushinwa bwarashe amasasu ubwo bwerekezaga hafi y’izinga rya Pingtan, aho Ubushinwa buhurira cyane na Tayiwani.
Akanama gashinzwe ibijyanye n’inyanja ka Tayiwani kayobora abashinzwe umutekano ku nkombe, kasohoye amashusho yerekana bumwe mu bwato bwabwo bukingirije ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa, nubwo butigeze butangaza ahantu byabereye.
Muri aya mashusho, umusare ashobora kumva abwira ubwato bw’Ubushinwa abinyujije kuri radiyo ati: “Muri kwangiza cyane amahoro mu karere,ituze n’umutekano. Nyamuneka muhite muhindukira mugende. Nimukomeza, turafata ingamba zo kubirukana.”
Taiwan yavuze ko imyitozo y’Ingabo z’Ubushinwa hafi y’iki kirwa yakomeje kuri iki cyumweru.
Kuri iki cyumweru, minisiteri y’ingabo muri Tayiwani yavuze ko indege 71 za gisirikare z’Ubushinwa n’amato icyenda byambutse umurongo ntarengwa wa Tayiwani mu masaha 24 ashize.
Uwo murongo n’uwashyizweho utandukanya Ubushinwa na Tayiwani.
Abakozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika basabye Ubushinwa kutarakazwa n’inama yabereye muri Calfornia, basaba ko bahagarika ubushotoranyi.
Umuvugizi wa Leta yavuze ko Amerika “ikurikiranira hafi ibikorwa bya Beijing” kandi ashimangira ko Amerika ifite “ibikoresho n’ubushobozi buhagije mu karere kugira ngo amahoro n’ituze biboneke byuzuze ibyo twiyemeje mu kubungabunga umutekano”.
Perezida Biden yavuze kenshi ko Amerika izagira icyo ikora igihe Ubushinwa bwatera iki kirwa.