AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Intambara: Israel yasabye abasore bayo barwanira mu kirere kuryamira amajanja

Intamba ikarishye hagati ya Israel na Iran ikomeje kugaragaza ibimenyetso bitewe n’ubukana bw’imirwanire buri kongerwa mu mirwano yari isanzwe hagati yabo.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yasuye ikigo gikoresha indege z;intambara kiri ahitwa Tel Nof abasaba kuryamira amajanja.

Ni ubutumwa atanze nyuma y’uko Iran ivuze ko iri gutegura kuzarasa Israel kubera igitero Yeruzalemu iherute kuyigabaho kigahitana abasirikare bayo barimo n’abafite ipeti rya Jenerali.

Netanyahu yabwiye ingabo ze zirwanira mu kirere ko Israel ifite inshingano zo kurinda abaturage bayo uko byagenda kose, yabikora itera cyangwa yitabara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu avuga ko abasirikare bagize uyu mutwe w’ingabo ufite ibikenewe byose ngo urinde abaturage.

Izi ngabo zirwanisha indege z’intambara ziri mu zikomeye kurusha izindi ku isi zitwa F 15.

Netanyahu yabwiye abasirikare ati: “ Turi mu bihe bikomeye, by’intambara muri Gaza kandi dukomeje gukora ku buryo tugaruza abantu bacu bafashwe bunyago”

Avuga ko hari intego Israel yihaye kandi idakuka, iyo ikaba iy’uko uwo ari we wese uzayendereza izamwivuna, yaba ibikoze binyuze mu kumusanga aho ari cyangwa ibikoze binyuze mu kwirwanaho aho iri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger