Intambara ikomeje gufata umurego hagati ya Israel na Iran
Igihugu cya Israel kimaze kurasa ku birindiro by’ingabo za Iran biri muri Syria, nyuma y’uko Iran na yo yari yarashe ibisasu 20 muri Israel mu ijoro ryakeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, igisirikare cya Israel cyatangaje ko Mu ijoro ryakeye cyarashweho ibisasu 20 n’ingabo za Iran.
Ibi byaje bikurikira misile ingabo za Israel zari zarashe ku birindiro by’ingabo za Iran ziri muri Syria ku munsi w’ejo ku wa gatatu, zigahitana abasirikare 9 b’igihugu cya Iran, Israel ikaba yaravugaga ko igambiriye kurimbura amasite ya Iran akorerwaho intwaro za kirimbuzi.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF)Lt Col Jonathan Conricus yavuze ko bine mu bisasu byarashwe byakumiwe na Sisitemu ya Israel ishinzwe gukumira ibisasu, mu gihe ibindi byaguye aho byari byoherejwe, gusa nta cyngijwe na byo cyangwa uwo byakomerekeje wigeze utangazwa.
Mu kanya kashize, igihugu cya Israel cyongeye kurasa ku birindiro by’ingabo za Iran biri i Damascus mu murwa mukuru wa Syria.
Mu itangazo Israel yasohoye, yavuze ko indege zayo z’intambara zarashe ku birindiro by’ingabo za Iran ziri muri Syria. Yanavuze kandi ko yarashe kuri byinshi mu birindiro by’ingabo za Syria zirwanira mu kirere, nyuma y’uko iki gihugu kirashe indege zayo z’intambara kandi yari yagihaye gasopo.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’ingabo za Israel Avigdor Lieberman yavuze ko Israel isa n’aho yangije ibikorwaremezo byose bya Iran biri muri Syria.
Avugira mu nama mu mujyi wa Herzliya, Lieberman yagize ati” Bagomba kwibuka ko niba hari ikibazo kibaye muri Israel, muri Iran ho bizaba byinshi. Ndizera ko uyu murongo twawurangije, kandi ko buri wese yabonye ubutumwa.”
Minisitiri Lieberman yatangaje kandi ko Israel nta nyungu ifite mu ntambara, gusa ngo mu gihe cyose Iran yagumya kwenderanya, biteguye guhita binjira mu ntambara nta kuzuyaza.
Ibi biza bishimangira amagambo Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel aherutse gutangaza ko Israel igihe icyo ari cyo cyose ishobora kujya mu ntambara na Iran, mu rwego rwo guhagarika ibitero byayo.
Kugeza ubu igihugu Iran cyohereje ingabo zacyo muri Syria mu rwego rwo gutera ingabo mubitugu perezida Bashar -El Assad uhanganye n’inyeshyamba zimurwanya ntacyo kiratangaza ku byabaye.
Itangazamakuru rya Leta ya Syria ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere zagerageje gukumira uburakari bwa Israel ziyirasaho ibisasu.
Israel yarahiriye gukora ibishoboka byose ikarwanya igihugu cya Iran, nyuma yo gukeka ko iki gihugu gikorera ibitwaro bya Kirimbuzi muri Syria isanzwe ari inshuti magara na Iran.