AmakuruUtuntu Nutundi

Intama irusha izindi ubwoya bw’inshi ku Isi yapfuye

Intama izwi ku izina rya Chris yo muri Australia yo mu bwoko bwa merino buzwiho kugira ubwoya burebure kandi bworohereye yigeze kwamamara ubwo byemejwe ko ari yo ifite ubwoya bwa mbere bwinshi, ubu yapfuye .

Iyi ntama yavuzweho cyane mu 2015 ubwo byavuzwe ko ubwoya ifite ubusanzwe ari ubwoya intama imera mu myaka itandatu yose hamwe. Icyo gihe hahise hakurikiraho kuyogosha byo kuramira ubuzima bwayo, bayivanyeho ubwoya bupima 41.1kg. Byaje kwemezwa ko uwo ari umuhigo w’isi w’ubwoya bwinshi ku ntama.

Igitangazamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko abita ku buzima bw’iyi ntama mu rwuri rw’ahitwa New South Wales muri Australia, bavuze ko yapfuye kubera izabukuru.

Bivugwa ko iyi ntama Chris yari ifite imyaka 10 y’amavuko – iki kiba ari ikigero cy’imyaka muri rusange intama yo mu bwoko bwa merino imara.

Ubwoya bwiyo ntama bwaje kogoshwa na Ian Elkins, intyoza mu kogosha intama muri icyo gihugu, wavuze ko mu myaka 35 yari amaze muri ako kazi atari yarigeze  na rimwe abona ikintu nk’icyo. Nyuma ikoti ry’ubwoya bwayo ryaje gushyirwa mu nzu ndangamurage ya Australia ngo abayisura bajye naryo barireba.

Iyo nkuru y’ubwo bwoya bw’iyi ntama yanatangajwe mu gitabo cy’amafoto ku bw’ishyirahamwe ryo mu Bwongereza rirwanya guhohotera inyamaswa (RSPCA).

Abanya-Australia babarirwa muri za magana bitanze nk’abakorerabushake, buri umwe ashaka gutunga iyo ntama akayitaho.

Iyi ntama Chris yari icyeneye cyane kogoshwa ubwo yabonekaga mu mwaka wa 2015
Intama Chris yaje kugaragara yorohewe nyuma yo kogoshwa (yatewe n’umuti w’ibara rya roza wo kuyirinda indwara)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger