InSight icyogajuru cya NASA cyohereje ifoto yacyo ya mbere yo kuri Mars (+AMAFOTO)
Icyogajuru InSight giheruka koherezwa ku mu bumbe wa Mars cyohereje ifoto yacyo ya mbere cyafatiye kuri Mars benshi bita umubumbe utukura.
InSight ibashije kugera kuri Mars nyuma y’amezi arindwi kiri murugendo rugana kuri Mars umubumbe wa kane uturutse ku Izuba. Ikipe yohereje iki cyogajuru yashimishijwe no kwakira iyo foto kuri ubu iri kuzenguruka imbuga nkoranyambaga.
Tom Hoffman ukuriye umushinga wo kohereza iki cyogajuru akimara kubona ko kibashije kohereza ifoto yacyo ya mbere yagize ati “Ikipe InSight iabasha gusinzira kuko twamenye ko Solar Panels yacyo iri gukora neza ndetse izabasha kuzuza umuriro batteries zayo”
Ifoto iki cyogajuru cyohereje igaragaza ubutaka bwo kuri uyu mubumbe wa uturutse ku Izuba bituma abacyohereje (NASA) babona ko Solar Panels yacyo ikora neza ndetse yabashije kwifungura ku buryo izajya igifasha gukurura umuriro uturuka ku mirasire y’izuba gishariza batteries zacyo nacyo kibashe gufata amafoto n’amakuru yo kuri uyu mubumbe.
Iyi ni inshuro ya 8 Ikigo cy’Amerika gishinzwe Ubushakashatsi n’Ubumenyi bw’Ikirere cyohereje icyogajuru kuri Mars. Iki cyogajuru kigenda ibirometero 21,200 km ku isaha ndetse byitezwe ko kizafasha abashakashatsi bifuza kumenya byinshi kuri uyu mubumbe bakoraho ubushakashatsi bareba niba abantu batura kuri uyu mubumbe.