Inshuti ya hafi ya Perezida Donald Trump yatorewe kuyobora Bank y’Isi
Umugabo w’inshuti ya hafi ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump witwa David Malpass w’imyaka 63 y’amavuko niwe watorewe kuyobora Bank y’Isi, akaba yari asanzwe ari umunyamabanga wungirije wa Leta ushinzwe ikigega cya Leta cya USA.
Uyu mwanya David Malpass yawuhawe mu mpera z’Icyumweri gishize.
Amasezerano yasinyiwe mu nama yabereye ahitwa muri Leta ya New Hampshire taliki ya 07 kugeza 22, Nyakanga, 1944 yemeje ko Banki y’isi igomba kuyoborwa n’Umunyamerika, ikigega mpuzamahanga cy’imari kikayoborwa n’umuntu ukomoka i Burayi.
Iriya nama yari yitabiriwe n’abantu 730 bari baje baturutse mu bihugu 44.
Malpass niwe wahabwaga amahirwe kuko yari we wenyine wari wiyamamarije uriya mwanya.
Asimbuye Jim Yong Kim ukomoka muri Koreya y’epfo ariko ufite ubwenegihugu bwa USA weguye muri Mutarama, 2019.
Malpass muri 2017 yanenze ibigo mpuzamahanga bikoresha amafaranga ya Banki y’isi kuko ngo bitagaguza umutungo, ntibiwucunge neza.
Yavuze kandi ko hari bimwe muribyo byagaragayemo ruswa nyinshi akavuga ko Banki y’Isi igomba guhindura uburyo itangamo inguzanyo.
David Malpass yigeze kandi kuvuga ko natsindira kuyobora Banki y’isi azongera umwenda uhabwa ibihugu bikennye kugira ngo bishobore kwizamura ariko akagabanya uhabwa ibihugu biteye imbere nk’u Bushinwa.
Ubwo Banki y’isi yashingwaga muri 1944 yahawe inshingano zo gufasha ibihugu bikennye kuzamura ubukungu bwabyo.