AmakuruImyidagaduro

Inkweto Micheal Jackson yabyinanye bwa mbere “Moonwalk” zigiye gushyirwa muri cyamunara

Michael Jackson Umwami w’injyana ya Pop yakunze kugaragara kuru byiniro yambaye inkweto z’umukara mu byino ze zitandukanye yakoraga zigatangaza benshi. kuri ubu inkweto nyakwigendera yabyinanye n’izo yakoranye imyito y’ igitamo “moonwalk”  zigiye gushyirwa mu cyamunara.

Izi nkweto bamwe bakunze kwita “Magic shoes” ni ni inkwto yabyinanye bwambere ndetse nizo yakoranye imyitozo yigotaramo yari agiye gukora bwambere mu buzima bwe aho yaje kwigagaraza mu byino yakuzwe cyane icyo gihe “moonwalk”  mu mwaka 1983 , igitaramo cyari cyateguwe na “Billie Jean”  bise  “Motown 25”   nkuko CNN ibitangaza.

Nyuma yicyo gitaramo Micheal Jackson inkweto yabyinanye yazihaye umubyinyi we Lester Wilson ni nawe wazishyize mu bu biko , ubu zikaba  zizagurishwa mu cyamunara yateguwe n’ikigo gisanzwe kigurisha ibintu muri ubu buryo cya na GWS Auctions.

Brigitte Kruse, umwe mu bacunga ibintu bya kompanyi igiye guiteza cyamunanara izi nkweto  yavuze ko izi nkweto zifite ubuziranenge, ndetse ko kuri ubu hari abatangiye koherereza amabahasha arimo ibiciro batanga kuri izi nkwetop cyane ko hari abari gutanga ibihumbi 50 by’amadorali (50$).

Cyamunara yizi nkweto za Micheal Jackson izakorwa ku mugaragaro biciye no kuri murandasi (internet). Amataliki yatangajwe iki cyamunara izaberaho  n’ itariki ya 26 Gicurasi 2018 muri Hilton Hotel mu munjyi wa  Los Angeles.

Micheal Jackson yatangiye kubyina kumugaragaro afite imyaka 5 ari kumwe n’abavandimwe be  bane. Umuzingo w’indirimbo” Album” we wambere “Off the Wall” yasotse mu 1979 wagurishijwe miliyoni  20. Jackson yapfuye  mu 2009 ku myaka 50 ashyingurwa i Los Angeles.
Ubu nibwo bwoko bw’inkweto Micheal Jackson yambara ku rubyiniro
Inkweto bazihaye akazina ka “Magic Shoes” kubera ibyino zidasanzwe Micheal Jackson yakoraga azambaye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger