Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA yanditse amateka muri cyamunara y’ibikoresho bya Siporo
Inkweto zambawe n’icyamamare muri basketball Michael Jordan zaguzwe miliyoni 1.47 y’amadorari ni ukuvuga arenga miliyari 1.5 y’u Rwanda muri cyamunara.
Iki giciro cyaguzwe izi nkweto zo mubwoko bwa Nike nicyo kiri hejuru cyane kiguzwe inkweto zambawe mu mukino uwo ari wose.
Michael Jordan yambaye izi nkweto z’umweru n’umutuku za Nike Air Ships mu mikino ‘saison’ ye ya mbere mu ikipe ya Chicago Bulls hari mu 1984. Uwo ni nawo mwaka uyu mukinnyi na Nike batangiye ubufatanye mu gukora ubwoko bw’inkweto n’imyenda bimuranga nka’brand’ ye.
Izi nkweto zaguzwe na Brahm Wachter w’inzu ya cyamunara, nyuma yo kuzigura baganira n’itangazamakuru yagize ati:
“Uyu muhigo uciwe n’izi nkweto Jordan Nike Air Ships urashimangira umwanya wa Michael Jordan hamwe na Air Jordan ku isoko ry’inkweto za siporo”.
Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zigurwa hagati ya miliyoni $1 na miliyoni $1.5.
Gusa ntabwo ari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi kuko uwo muhigo ufitwe n’umuraperi Kanye West, aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe miliyoni $1,8 mu kwezi kwa kane 2012.
Micheal Jordan afatwa na benshi nk’umukinnyi wabayeho ukomeye kurusha abandi mu mateka ya basketball yakiniye igihe kinini ikipe ya Chicago Bulls muri NBA.