AmakuruImyidagaduro

Inkuru y’Akababaro: Pastor Theogene wasusurutsaga benshi yitabye IImana

Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyinshuti yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Gicurasi 2023, saa cyenda za mugitondo.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana.

Yagize ati: “Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda”.

Yahamije ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Pasiteri Théogène Nyiyonshuti yamenyekanye ku izina ry’inzahuke nyuma yo kuba mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Butare n’uwa Kigali, nyuma yakira agakiza.

Ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti Theéogène

Mu 1995, Niyonshuti Théogène yari umwana wo ku muhanda, icyizere cy’ubuzima cyari cyarayoyotse yariyakiriye nk’uzabaho mu muhanda kugeza Yesu agarutse kujyana itorero rye.

Mu 2019, nyakwigendera yavuze ko afite abana batatu yabyaranye na Uwanyana Assia ndetse agirirwa icyizere n’Itorero rya ADEPR rimuha inshingano za gipasiteri.

Niyonshuti yinjiye mu buzima bwo ku muhanda yirwanaho nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize umuryango we wishwe.

Umwana wari waravukiye mu muryango wishoboye, mu mezi atatu gusa ubuzima bwe bwarahindutse, agana iy’umuhanda, akawirirwaho, akanaharara.

Mu buhamya yajyaga atanga yigisha urubyiruko, yavugaga ko ku muhanda yitwaga Muhwere, ubu Sawuli yahindutse Pawulo.

Nyakwigendera yigishaga akoresha amagambo yisanisha n’ubuzima bwa kera bwo kunywa urumogi no kurara mu tubyiniro.

Pasiteri Niyonshuti yivugira ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no gutanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo.

Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira inshuro.

Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse agahamya ko akigahagazemo yemye na bugingo n’ubu aho Imana imuhamagariye.

Urusengero yinjiyemo bwa mbere mu 2003, nirwo yabereye umuyobozi mu Kove muri Paruwasi ya Kimisagara.

Mu buzima bwe yarenze imisozi, azamuka indi. Yari afite ubuhamya bukubiye mu bice nka bitatu birimo ubuzima bwo ku muhanda, uko yakiriye agakiza [uko yakiriwe n’abakirisitu, kurambagiza no kwerekanwa yambaye inkweto z’abagore yari yatiriye] no kwicara mu bisubizo by’inshingano za gipasiteri.

Nyakwigendera yajyaga avuga ko nyuma yo kubura ababyeyi be, Imana yamushumbushije ikamuha abana basa na bo ku buryo iyo yabivugaga yabaga afite ishema ko umuryango utazimye kuko ko hari abandi bantu bamukomotseho.

Yajyaga avuga ko yibuka uko iwabo bari bakize, bafite imodoka imujyana ku ishuri ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasiga abo mu muryango we bose bishwe, nta we bafitanye isano uhari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger