IyobokamanaUmuziki

Inkuru yabaye impamo, Snach waririmbye ” I know who i am ” ategerejwe i Kigali

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko umuhanzikazi ukomeye ku Isi mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Snach agiye kuza mu Rwanda ariko hakabura uwemeza ayo makuru neza gusa kugeza ubu aya makuru yamaze kwemezwa Snach akaba ategerejwe i Kigali muri uyu mwaka wa 2018.

Umuhanzikazi Sinach wo muri Nigeria ufite izina rikomeye ku isi mu muziki wa Gospel, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya ‘Easter celebration’ yatumiwemo na Patient Bizimana. Iki gitaramo akaba ari icyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Snach utegerejwe i Kigali

Patient Bizimana utegura iki gitaramo, mu kiganiro gito yagiranye na Teradignews.rw yemeje ko yatumiye Snach ndetse bikaba biteganyijwe ko Sinach azagera mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2018 akazazana n’itsinda ry’abantu 12.

Osinachi Kalu wamamaye cyane nka Snach akaba yaravukiye i Lagos muri  Nigeria ni ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda.

Easter Celebration Concert  iheruka kuba mu 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach yamenyakanye cyane kubera indirimbo “I know who I am” yaririmbye muri 2015. Yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo nka ’WayMaker’, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’, ’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’ , ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’ n’izindi zinyuranye.

Sinach yashakanye na Joseph Egbu tariki 28 Kamena 2014. Sinach yataramiye mu bihugu binyuranye nka Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hanyuranye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger