Inkuru nziza yatashye imitima y’abakunzi b’ibitaramo n’utubyiniro mu Rwanda
Nyuma y’igihe kinini benshi batagereje Inama y’Abaminisitiri ya mbere y’umwaka 2022 kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Inama y’abaminisitiri yigije inyuma amasaha y’ingendo agera saa sita z’ijoro, inakomorera ibikorwa byinshi birimo utubyiniro, abafana kuri za sitade n’amakoraniro.
Ni yo nama ya mbere yateranye muri uyu mwaka ikaba yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.
Ayo mabwiriza avuga ko “Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro (11:00 PM).”.
Ibitaramo by’umuziki, utubyiniro n’ibindi bitaramo by’umuziki bizafungura mu byiciro aho uburenganzira buzatangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteramebere, RDB.
Muri ayo mabwiriza harimo ko amakoraniro rusange azasubukurwa, yitabirwe n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho byabereye mu gihe byabereye imbere mu nyubako; na 75% mu gihe byabereye hanze. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba.
Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.
Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga kureba imikino itandukanye, gusa amabwiriza yimbitse kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakazajya basimburana.
Ibiro by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo bakazajya basimburana.
Abagenzi batega moto ndetse n’amagare bagomba kuba barikingije, naho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abicaye ku buryo bw’ijana ku ijana. Imihango yose izajya ibera mu nsengero igomba kwakira 75% by’ubushobozi urusengero rufite, kandi abantu bose bitabira amateraniro bagomba kuba barikingije.
Nk’uko bisanzwe, abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.
Bagomba gupimwa Covid-19 (PCR and Rapid tests) bakigera mu Gihugu, kandi bakongera gupimwa ku munsi wa 3 (Rapid test), biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19.
Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 12, kandi berekanye ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya RDB.
Umubare w’abitabira ikiriyo kandi ntugomba kurenza abantu 50 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72.
Iyi myanzuro y’imana y’abaminisitiri kandi ku kijyanye na COVID-19 isoza ishishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bafata inkingo zose kugira ngo babashe kujya mu ruhame.