AmakuruPolitiki

Inkuru nziza ku bakoresha umupaka uhuza u Rwanda na DR Congo

Mu minsi yashize abanakoresha umupaka uhuza u Rwanda na DRC batangaje ko babangamiwe n’uburyo bwo kwambuka uyu mupaka bwavuguruwe ugereranyije na mbere bagaragaza ko ari ibintu bibabangamiye ndetse bikoma mu nkokora ubucuruzi n’ubuhahirane ku bihugu byombi.

Muri bo kandi hanarimo abaturiye uyu mupaka bagaragaza ko impinduka zabayeho zatumye benshi muri bo babura uburyo bwo gukoeza kwambuka bityo bikadindiza ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Ubusanzwe mbere abaturage baturiye uyu mupaka bambukaga bakoresheje indangamuntu ariko ubu si ko bimeze.

Ku mupaka munini uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yakiriye mugenzi we w’Umujyi wa Goma, Makosa François basura ibikorwa by’iterambere biri mu Mujyi wa Gisenyi.

Nyuma baritabira inama y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Ubusanzwe mbere ya Covid-19 abambuka imipaka yombi ihuza Rubavu na Goma bageraga ku bihumbi 70 ku munsi bakora ubucuruzi butandukanye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yatumye badakomeza kwambuka nk’uko byari bisanzwe ubu bagera ku 14.500.

Ubuyobozi ku mpande zombi butangaza ko ibi bibazo biteganyijwe ko bizaganirwaho mu biganiro by’iminsi itatu bizabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi, Makosa Kabeya François mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu agana i Kigali yatangaje ko ibi bibazo biteganyijwe kuganirwaho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildefonse, yavuze ko muri ibyo biganiro hashobora kuvamo imyanzuro myiza ikuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi ku mipaka kuko bizaba birimo n’intumwa zizaba zivuye i Kinshasa.

Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiyemo ku mpande zombi bizamara iminsi itatu ari ho hazavamo umwanzuro urebana no kunoza ubuhahirane ku mpande zombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger