Inkuru Igezweho:Musoni James yakuwe muri Guverinoma asimburwa n’undi mu minisitiri
Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2018 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Dr Ndagijimana Uzziel agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asimbuye Gatete Claver wari kuri uyu mwanya.
Dr Uzziel Ndagijimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi. Siwe gusa wahinduriwe imirimo kuko no mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.
Rugigana Evariste agirwa Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe naho Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.
Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri,naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa RwandAir ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.
Karake Charles yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma naho Byusa Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.
Twabibutsa ko Musoni James wakuwe muri Guverinoma yari umwe mu bari bayimazemo igihe kinini nyuma yo kuyobora Minisiteri zitandukanye.
Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006-2009), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (2009-2014) na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative (2005-2006).
Yanayoboye izindi nzego zirimo ko yabaye Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (2001-2005); mbere yaho akaba yari Komiseri Mukuru wungirije (2000-2001).