AmakuruImyidagaduro

Inkuru ibabaje: Nyirangondo wamenyekanye mu mvugo “Abakobwa bafite ubushyuhe….” yitabye Imana

Umukecuru Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yitabye Imana.

Iyi ni mvugo yanyuze mu matwi ya bantu benshi Kandi igira uyu mukecuru ikirangirire vuba kuko yanaje kwifashishwa mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie.

Uyu mukecuru wari usanzwe atuye mu karere ka Gisagara, yitabye Imana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye, biteganyijwe ko azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.

Nyiragondo yapfuye afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa batarashaka mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n’ubuvivure.

Ubwo Bruce Melodie na DJ Pius baheruka kumusura, uyu mukecuru mu 2020, yababwiye ko akunda Perezida Kagame ndetse amushimira bikomeye.

Ati “Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.”

Uyu mukecuru Kandi yitabye Imana ,yaramaze iminsi arigucicikana ku ruvuga rwa TikTok rusigaye rwarigaruriye benshi, mu mashusho yavugaga ibyo akunda kurya cyane birimo imikati.

Ni amashusho yakunzwe cyane ndetse abahanga mu by’ubugeni bari baramaze guhindura mu buryo bwa Cartoon.

Umukecuru Nyirangondo yakunzwe na benshi cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger