Inkuru ibabaje ku bakunzi ba Sergio kun Aguero
Kuri ubu ubuzima bwa Rutahizamu Sergio Aguero bukomeje kwerekeza ahabi nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima.
Uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester City yagize ibibazo byo guhumeka ubwo yakinaga mu ikipe ye nshya ya FC Barcelona ikina na Alaves kuri Nou Camp mu minsi nyashize agahita ajyanwa kwa muganga.
Amakuru ava muri Espagne aravuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Aguero aratangaza ko asezeye umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima.
Ibi bije nyuma yaho amasuzumwa yagiye akorerwa ,Aguero yasanze nta yandi mahitamo afite usibye kumanika inkweto kubera ikibazo cy’umutima kitamwemerera gukina ku rwego rwo hejuru.
Ibitangazamakuru byo muri Espagne bitangaza ko FC Barcelona yakoze imyiteguro neza kuko kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Ukuboza aribwo Sergio Aguero azafata ijambo akavuga ko asezeye kuri ruhago.
Aguero azasezera nyuma y’umukino Barcelona izakina na Boca Junior mu gikombe cyitiriwe Maradona kizabera muri Saudi Arabia.
Uyu mukino wa gishuti uzakinwa mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Diego Maradona akaba na Sogokuru w’umuhungu wa Sergio Aguero.
Uyu Maradona yitabye Imana tariki 25,Ugushyingo 2020 azize indwara yo kunanirwa k’umutima.
Muri uyu mukino kandi biteganyijwe ko Dani Alves nawe azakina umukino we wa mbere muri FC Barcelona kuva yagaruka muri iyi kipe.
Sergio kun Aguero yagize ikibazo cy’umutima ari mu kibuga gusa yakomeje gukorerwa ibizami ngo harebwe ko yagaruka ariko biravugwa ko byanze.
Raporo iheruka ivuga ko ’ibizamini by’ubuvuzi n’ibindi bya stress yakoze mu minsi yashize bisobanura neza ko ikibazo cy’umutima we gikomeye cyane kuruta uko cyahawe agaciro’ mbere.