Inkundura y’imirwano mu itangwa ry’ibiryo i Kigali, bamwe batawe muri yombi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abaturage bo mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo bateje urugomo mu itangwa ry’ibiribwa, bari gukurikiranwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka yashyize amashusho kuri Twitter, agaragaza urugomo rw’abaturage bariho barwanira ibiribwa biri gutangwa ku babikeneye mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bw’uriya munyamakuru bugira buti “Intambara y’ibiryo iraza gutuma abantu benshi baseba nihatagira igikorwa mu maguru mashya !!!”
Ayo mashusho agaragaza abaturage benshi bamwe bafite udufuka batwirukankana ku buryo bigaragara ko hari abambuye abayobozi ibiribwa bariho baha ababikeneye.
Ni ubutumwa bwagize icyo buvugwaho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasubije uriya munyamakuru kuri Twitter bumwizeza ko kiriya kibazo kiri gukurikiranwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagize buti “Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Ndera, aho bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro barenze ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo, bahohotera abayobozi bari bashyiriye ibiribwa abuturage babikeneye. Abateje uru rugomo barimo gukurikiranwa”
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku babikeneye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje abantu ko ibiribwa byo gutanga bihari kandi bihagije ku buryo ababikeneye nta numwe uzabibura.
Minisitiri Gatabazi wavuze ko mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango ibihumbi 220 ndetse n’imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, yavuze ko muri bariya babaruwe bazafashwa kubona ibibatunga bihagije.
Minisitiri Gatabazi kandi yatangaje ko hari n’abazahabwa ibitunga umubiri byihariye barimo abana bato kimwe n’ababyeyi batwite bazahabwa amata ndetse n’ifu y’igikoma kuko baba bakeneye intungamubiri zisumbuyeho.
Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour