AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Inkundura ya Coup d’etat muri Afurika yari ikomereje muri Congo – Kinshasa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ijoro rya tariki 5 Gashyantare 2022, yahagurutse vuba na bwangu ava i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asubira mu gihugu cye kubera umwuka mubi wahavugwaga.

Ibitangazamakuru birimo kinyamakuru Politico.cd cyandikirwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu igitaraganya, nyuma yaho uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya, yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’icyo gihugu (ANR),

Uyu François Beya bivugwa ko ari guhatwa ibibazo kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi..

Ibitangazamakuru byo muri Congo bivuga ko inzego z’iperereza za RDC, zataye muri yombi n’abandi bantu bakekwaho kurema umuyoboro wategurirwagamo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ibi bibaye mu gihe ku wa gatandatu kandi uwahoze ari Umunyamabanga wihariye akaba n’umujyanama mu bya dipolomasi, w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, Kikaya Bin Karubi, yatangaje kuri Twitter ye ko RDC idafite umwihariko mu bindi bihugu birimo kubamo kudeta.

Hari amakuru ko hari n’abandi bayobozi barimo abajenerali mu ngabo za FARDC batawe muri yombi.

Perezida Tshisekedi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abasirikare ndetse n’abanyapolitiki.

François Beya watawe muri yombi yari umwe mu bakomeye ku butegetsi bwa Tshisekedi, ndetse yanabaye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

François Beya yagizwe umuyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano guhera muri Gashyantare 2019.

Hari hamaze iminsi urwikekwe ko n’ubundi igihe icyo ari cyo cyose yashoboraga kwihinduka ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi yari yagiye muri Ethiopia ku wa Gatanu mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze ubumwe, dore ko ari na we wari ukiyoboye AU mbere y’uko ahererekanya ububasha na Perezida Macky Sall wa Senegal wari umusimbuye.

François Beya watawe muri yombi
Perezida Felix Tshisekedi yavuye mu nama ya AU ikitaraganya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger