Inkubiri yo kwegura ku ba Mayor irakomeje: Uwa Bugesera n’abamwungirije beguye
Kuri iki cyumweru, inama njyanama y’akarere ka Bugesera yemeye ubwegure bw’uwari umuyobozi w’aka karere bwana Emmanuel Nsanzumuhire n’abamwungirije, nyuma y’ubusabe bari bayishikirije.
Ndahiro Donald uyobora inama njyanama y’akarere ka Bugesera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Mayor n’abamwungirije bashyikirije njyanama y’akarere amabaruwa y’ubwegure bwabo ku wa gatandatu.
Ati “Bose batubwiye ko beguye kubera impamvu zabo kwite. Inama njyanama imaze guterana mu kanya (kuri iki cyumweru) yakira amabaruwa y’ubwegure, yakira n’ubwegure bwabo, ishyiraho n’umuyobozi uza kuba ayoboye akarere by’agateganyo.”
Abajyanama batoye MUTABAZI Richard wari umujyanama kugira ngo abe ayoboye akarere by’agateganyo, mu gihe bagitegereje ko habaho amatora yo kubasimbuza.
Ndahiro avuga ko byabatunguye kuko ngo nta kintu cy’umwihariko kidasanzwe njyanama yaba yabakurikiranagaho ndetse ngo bakoranaga bisanzwe.
Ati “Umuntu agira uburyo yisuzuma akareba niba yakomeza cyangwa atakomeza. Byadutunguye ariko ni ibintu bisanzwe, abantu akenshi bareba icyo basabwa n’imbaraga bafite bakumva bakoresheje izishoboka zose kandi babona hari ibyakagombye kuba bigerwaho bindi bakifatira icyemezo.”
Uyu muyobozi w’inama njyanama avuga ko ubuyobozi bushyashya buzatorwa babwifuzaho kuzakomereza aho bagenzi babo bari bageze mu gushyira mu bukorwa gahunda z’iterambere akarere gafite.
Aba bayobozi baje bakurikira ab’uturere twa Ruhango, Nyabihu, Rusizi na Gicumbi baherutse kuva ku mirimo yabo mu gihe kitarenze amezi abiri ashize.