Utuntu Nutundi

Inkomoko yo kugira imvi iyo ushaje nuko wakwirinda kuzigira igihe waba ugeze muzabukuru

Abazatinda benshi kuri iyi si muritwe igihe kizagera basaze , abantu benshi dukunda kwegeza inyuma igihe cyo gusaza ariko kizagera uko byagenda kose. Ibiza twakagombye gutangira kubitekerezaho nubwo ari igitekerezo kiduteye impungeng ari nayo mpamvu  idutera kubika udufaranga tuzadutunga muri icyogihe gikomeye. Wigeze ugenda numusaza cyangwa umukecuru ushaje bya nyabyo? Bibatwara igihe kirekire kugirango bazamuke agasozi cyangwa esikariye,  ese ubundi babigenza bate kugirango bibagirwe ikintu babonye cyangwa bumvise mu kanya gato? Babigenza bate kugirango ubabwire mu ijwi riranguruye kandi unabegereye ariko bakagusubirishamo?

Twifashishije imbuga nkoranya mbaga ndetse na raporo z’ubushakashatsi  reka twinjire mu ruhu ndetse no mu mibereho y’umukecuru cyangwa umusaza. Ese ubushobozi bwabo mu mibereho bugarukira he ugereranyije nubwabato? Ni ryari umuntu atangira kumvako ashaje?

Reka tugende mu gihe maze tugere mu isi y’ubusaza. Isi udashobora guca murihumye.

Hatavuyemo benshi twese twumvako ni dusaza tuzajya mu kiruhuko cy’izabukuru, twese dufite isura nziza yuko tuzaba tumeze nitumara gusaza , ariko se niko bizaba bimeze nitugera mu myaka ya za 80 y’amavuko? itsinda ryabashakashatsi biyise specimen bafashe umugabo w’imyaka 60 y’amavuko bamwambika imyambaro ituma yiyumva neza nkuko umusaza ufite imyaka 70 yiyumva ndetse banamwambitse ibintu mu maguru nk’inkweto bituma amaguru aremera agakandagira ajijinganya nkuko abasaza babigenza, yambaye utuntu muntoki dutuma adafata ibintu neza anambara ijure yuzuyemo umucanga kugira ngo imukurure imujyana hasi,  yanambaye kandi kasike cyangwa ecouteur zimugabanyiriza ubushobozi bwo kumva, wambaye ibi byose uhita wiyumva neza neza nkuko umusaza w’imyaka 70 y’amavuko  yiyumva.

Reka duhere muburyo bwo kureba, mu kwambara amadarubindi  akozwe kuburyo agabanya ubushobozi bwo kubona, Vincent w’imyaka 36 wakoreweho ubu bushakashati yarebaga byose akabona harimo igihu, ibyo niko abageze muzabukuru babona. Iyo abantu bageze mu myaka ya 45 amaso atangira gusaza.iyo ureba ibintu birikure hari igice cy’ijisho cyikwedura kugirango ubone neza. Uku kwikwedura wabigereranya no kuzuminga ugiye gufotora ifoto.

Ese mu byukuri imvi ziterwa niki ?

Hejuru yimyaka 40 utunyangingo twohereza amatembabuzi mu misatsi turasaza maze imisatsi igatangira kumagara  detse nudukora imisemburo ya miranine turahagarara. Meranine niyo itugira abirabura kuko tuyifite kubwinshi iyi meranine niyo ituma imisatsi yacu iba umukara , rero iyo meranine ibuze imisatsi yacu itangirakuba umweru , ibi bikaba intandaro y’imvi kubasaza n’abakecuru.

Ingano ya meranine dufite niyo ituma tuba inzobe cyangwa ibikara iyo umuntu amaze gusaza ibice bimwe byo mu matwi no mu maso birasaza bigahagarika akazi .gutakaza ubushobozi bwo kumva byihuta vuba kubagabo kurusha abagore. Ahagana kumyaka 50 ingingo zo mu matwi zikorana nubwonko zirasaza maze ugatakaza ubushobozi bwo kumva .

Kugirango umuntu avuge tumwumve nuko avuga noneho iryo jwi rikinjira mu gutwi rigatigisa ingoma yugutwi, mu gutwi habamo utugufwa 3 dutoya  cyane kurusha ayandi magufwa dufite, utu tugufwa ntabwo dukura  kandi utu tugufwa nitwo ndangurura majwi zugutwi ikindi kandi ugutwi habamo ubwoya buto cyane kuko akoya kamwe ni inshuro 200 z’umusatsi , ubu bwoya nibwo bushinzwe gutunganya amajwi . rero kumyaka 70 na 80 utu twoya tuba twarapfutse ndetse namatembabuzi yo kuri twa tugufwa dutatu aba yarashizemo , iyi niyo ntandaro yo kutumva kubasaza n’abakecuru.

Umuntu ugejeje mu myaka 50 uzamenya ko ashaje aruko umubonye azamuka u rwego cyangwa yurira esikariye, uyu mu mavi ye haba haracitse intege, we atangira kumva  ingingo ze ziremereye , ibi biva mu gusaza kwamatembabuzi ava mu misokoro. Ahahurira ingoro haba harakamutse maze bagatangira kurwara imigongo bajya bunama  bagataka.

Biragoye kumva uko uzaba usa mu busaza bwawe, hari benshi bakoresha application zifata ifoto yumuntu maze ikamwongerera iminkanyari murwego rwo kumwereka uko azaba ameze mu busaza bwe. Abenshi ntabwo bishimira ayo mafoto abereka ubusaza bwabo.

Gusaza bitangirira he?

Mu bushakashatsi bwakorewe mu busuwisi mu 2010 , bwagaragaje ko abantu bari  hagati y’imyaka 15 na 19 batekerezako  gusaza bitangira umuntu afite imyaka 60 y’amavuko, abafite hagati yimyaka 40 na 49 bo batekerezako umuntu atangira gusaza afite imyaka 69 mu gihe abafite hagati ya 60 na 69 bo batekerezako bazatangira gusaza bafite imyaka 72.

Birasa naho buri cyiciro cy’imyaka cyigiza inyuma imyaka bazasaziraho, bamwe mubasaza nabo biyemera bavugako bashaje inyuma ariko ngo mumutwe baracyari bato, abageze muzabukuru ingingo z’ubuhumekero ziba zaragabanyije ubushobozi bwo gukora neza ari nayo mpamvu yiruka ahantu hato akahagira cyane , umutima nawo uba utagifite ubushobozi bwo gukora neza , ibi nibyo bituma iyo umwana muto yirutse metero 300 , kumuntu ushaje we ni nko kurira umusozi wa Evereste uzwiho kuba ariwo musozi munini ku isi.

Munkuru zacu zitaha tuzabagezahio igice cya kabiri cyiyi nkuru kugirango urusheho gusobanukirwa, niba wifuzako hari icyo twazagukoreraho ubushakashatsi watwandikira kuri page yacu ya Facebook yitwahttp://facebook.com/teradignews/

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger