AmakuruImikino

Inkomoko y’impanuka y’indege yaguyemo icyamamare Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfuye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California.

Kobe w’imyaka 41, yagendaga mu ndege bwite ubwo iyi ndege yahanukaga igafatwa n’inkongi.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege.

Abategetsi bavuga ko iyi nedge yari irimo abantu icyenda, umupilote umwe n’abagenzi umunani.

Katrina Foley, mayor w’umujyi wa Costa Mesa aho iyi mpanuka yabereye yatangaje undi muntu umwe waguye muri iyi mpanuka.

Uwo ni umutoza w’ikipe y’abakobwa Christina Mauser. Uyu ni umugore w’umuririmbyi Matt Mauser nawe wemeje urupfu rw’umugore we.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Abantu benshi, barimo abakomeye, batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rutunguranye rwa Kobe Bryant bakundaga kwita ‘Black Mamba’.

Mu mikino ya Basketball yose yabaye mu ijoro ryakeye muri Amerika habanje umwanya wo guceceka bamwibuka.

NBA yasohoye itangazo imenyesha ko “ibabajwe cyane n’urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 gusa”.

Asize umugore we Vanessa Laine n’abana batatu b’abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w’amezi arindwi gusa.

Indege barimo yaguye ahitwa Calabas ntihagira urokoka

Ni ibiki tuzi kuri iyi mpanuka?

Hari amakuru avuga ko Kobe Bryant n’umukobwa we bari bagiye mu myitozo ku ishuri ryigisha Basketball Kobe Bryant yashinze ryitwa Mamba Sports Academy ahitwa Thousand Oaks.

Kugeza ubu, biracyekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ikirere kibuditse ibihu byinshi cyari cyaramutse mu gitondo cyo ku cyumweru i Los Angeles.

Ikinyamakuru cy’imyidagaduro TMZ kivuga ko umupilote wari utwaye indege ya Kobe yazengurutse inshuro zirenga esheshatu mu kirere areba niba indege barimo ishobora gukora urugendo.

Indege barimo yaguye ku isaha ya saa yine z’igitondo muri California, hari saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwandano mu Burundi. Hari hashize iminota irenga itarenga 30 ihagurutse.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Gavin Masak, utuy hafi y’aho iyi ndege yaguye yabwiye ikinyamakuru CBS News uko byagenze.

Ati: “Ntabwo humvikanye guturika gukomeye gusa byumvikanye. Nahise mbyumva ko ari indege ya kajugujugu, nahise njya mu nzu mbibwira data.

Nsohotse nabonye umwotsi ku musozi ntabwo wari umwotsi w’umukara, wari umwotsi ujya kuba umweru”.

Ikigo gishinzwe ubwikorezi mu ndege muri Amerika cyatangaje ko cyohereje abantu bakora iperereza ngo bagenzure iby’iyi mpanuka.

Kobe yakinnye imyaka 20 muri NBA akinira ikipe imwe gusa

Akiri muto yafanaga AC Milan?

Kobe Bean Bryant yavukiye I Philadelphia muri leta ya Pennsylvania, se Joe Bryant yabaye umukinnyi muri NBA mu makipe nka Philadelphia 76ers na Houston Rockets, ubu ni umutoza.

Kobe yatangiye basketball ari umwana muto, ariko agakunda no gukina no kureba umupira w’amaguru, bivugwa ko ari muto yakundaga cyane ikipe ya AC Milan.

Mu byo yagezeho nk’umukinnyi harimo ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA, umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, n’imidari ibiri olempike ya zahabu.

Yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino batsinzemo Toronto Raptors mu 2006, wa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

Yahawe igihembo cya Oscar mu 2018 kubera filimi ntoya ibara inkuru y’ubuzima bwe mu mashusho ashushanyije ishingiye ku ibaruwa yandikiye umukino wa Basketball ubwo yawusezeragaho mu 2015.

Mu 2003 , umukobwa w’imyaka 19 wakoraga muri hoteli yashinje Kobe kumufata ku ngufu.

Kobe yahakanye ibyo yaregwaga yemeza ko baryamanye ku bwuvikane bwa bombi, nyuma uyu wamuregaga yanze gutanga ubuhamya mu rukiko, urubanza rurahagarikwa.

Nyuma, Kobe yasabye imbabazi, avuga ko uwo mukobwa “atafashe ibyabaye nk’uko we yabifashe”. Iby’iki kibazo byakemuriwe hanze y’inkiko.

Kobe n’umugore we Vanessa Laine mu 2018 bakira igihembo cya Oscar

Abantu baravuga iki?

Ubutumwa bw’akababaro bukomeje kwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iyi nkuru y’urupfu rw’icyamamare Kobe.

Icyamamare muri uyu mukino Michael Jordan yatangaje ko ababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Kobe n’umukobwa we Gianna.

Ati: “amagambo ntiyasobanura agahinda mfite. Nakundaga Kobe, yari murumuna wanjye. Twavuganaga kenshi, nzakumbura ibyo biganiro cyane”.

Shaquille O’Neal, bakinanye muri Lakers hagarti ya 1996 na 2004 yavuze ko “nta magambo ashobora gusobanura agahinda afite”.

Yanditse kuri Instagram ati: “Ndagukunda kandi nzagukumbura”.

Deron Williams batwaranye umudari olempike wa zahabu yavuze ko Kobe ari “umukinnyi ukomeye cyane bakinnye bahanganye kandi bagakina bari kumwe”.

Tony Parker wahoze akina Basketball muri San Antonio Spurs yavuze ko “ashengutse umutima”.

Perezida Donald Trump ati: “Iyi ni inkuru ibabaje cyane”

“Yakundaga umuryango we cyane, kandi yari afite intego zikomeye kuri ejo hazaza. Gupfana n’umukobwa we Gianna, byarushijeho kuba ibintu bibi cyane”.

arack Obama wahoze ari perezida wa Amerika yanditse kuri Twitter ko Kobe yari “igihanange mu kibuga” ko “yari ari gutangira ikiciro cya kabiri cy’ubuzima”.

Usain Bolt icyamamare mu gusiganwa ku maguru, yatangaje ko yumva atizeye ibyo ari kumva mu makuru.

Umuhanzi Kanye West yanditse kuri Twitter ashima ubuzima bwa Kobe no kuba yarabereye benshi ikitegererezo.

Abafana benshi ba Basketball bahise bajya kuri stade ya Staples Center i Los Angeles bahashyira indabo n’imipira ya Basketball bazirikana Kobe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger