Inkomoko y’ahantu hitwa kuri “Dawe Uri mw’Ijuru”, ahantu batumye benshi baba Abakirisitu
Aha ni ku birometero bibiri gusa ukiva mu isantere ya Mugonero mu karere ka Nyamasheke, hakaba ku muhanda Rusizi-Karongi ukimara neza neza kurenga akarere ka Nyamasheke utangiye kwinjira mu Karere ka Karongi.
Ukigera aha uhita usanganirwa n’amakorosi ateye ubwoba harimo niri ryiswe kuri “Dawe uri mu ijuru”, ikorosi ryitiriwe isengesho rikoreshwa na benshi mu madini atandukanye ku Isi.
Habimana Martin ni umusaza watwaraga abagenzi muri Busi nini za Onatracom yaganiriye na RBA maze avuga uko iri zina ryaje.
Habimana ati:“Iyo twajyaga kugera aha hantu twabanzaga gusenga ngo tuharenge ku buryo bamwe mu banyabwoba babanzaga kuva mu modoka kugira ngo badahirima ndetse abasigaragamo babaga bahiye ubwoba basenga ngo dawe uri mu ijuru , dawe uri mu ijuru, twasubiraga inyuma inshuro ebyiri maze iya gatatu akaba aribwo tuhakata, kandi icyo gihe busi zari nkeya hakoraga iza Onatracom gusa, abantu babaga bahagaze abandi bicaye. Iryo sengesho ryazanwe niryo korosi ubundi ntabwo iryo zina ryagombaga kuza ni uko babaga basenga ngo baharenge amahoro kandi iyo basengaga babaga bagaruka kuri Dawe uri mu ijuru .”
Abanyuraga muri uyu muhanda nta kabuza batekerezaga ko bashobora kuhasiga ubuzima mu gihe hatabaye impuhwe z’Imana. Kugeza ubu haratunganyijwe umuhanda ugurwa ndetse banashyiramo kaburimbo.
Uyu muhanda yari umuhanda w’itaka iyo umushoferi yarangaraga gato yibukaga yageze mu manga, Abantu iyo bageraga aha hantu baravugaga bati wa Mana we umfashe ndenge aha hantu.
Gusa aha hantu ntabwo hacyitwa kuri Dawe uri mu ijuru kukoigihamya cy’ impinduka ku miterere yaha hantu cyatumye iri zina rivaho ubu hahawe izina ryigisubizo ryitwa “Muri Yesu ashimwe”.