Inkindi itatse, itorero rya kinyarwanda ryakoze ibidasanzwe mu ndirimbo nshya ya Mani Martin
Itorero rya kinyarwanda ryitwa Inkindi itatse rizagaragara mu mashusho y’indirimbo Mani Martin yafatanije n’umugande Eddy Kenzo.
Iri torero rikorera mu mujyi wa Kigali, i Nyamirambo ahitwa kwa Gisimba rigizwe n’inkwakuzi z’abasore n’inkumi bagera kuri 80. Rikora ibikorwa bitandukanye birimo gukora mu bukwe ibijyanye na protocol, kubyina imbyino za kinyarwanda n’ibindi bitandukanye bijyanye n’umuco nyarwanda.
Itorero ‘Inkindi Itatse’ rikomeje kogera kubera ibikorwa byaryo byatangiye kumenyekana ubwo ryasusurutsaga abari bitabiriye ibirori byo gufungura isoko nyambukiranyamipaka rya Cyanika, riza kubyina mu birori byo gufungura uruganda rukora ibikomoka ku birayi rukorera i Nyabihu, ribyina mu birori byo gufungura uruganda rutunganya ibikomoka ku Nka rwa Kidaho n’ahandi henshi, hari n’ubutumire ryagiye ribona bwo kujya hanze y’u Rwanda. Aho hose habaga hari imbaga y’abantu ndetse n’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu.
Iri torero kandi ntago ryagiye rigaragara mu bikorwa bya leta gusa kuko no mu bukwe bw’umuhanzi wamamaye mu Rwanda Umutare Gaby ryakozemo ibikorwa bitandukanye birimo kubyina no gukora ibijyanye na protocol, Ubuyobozi bwaryo bukaba busaba n’abandi bantu baba abahanzi cyangwa abandi bantu basanzwe ko barigana bagakorana.
Iri torero ‘Inkindi Itatse’ ryongeye guca agati ritera intambwe ikomeye yo kuzagaragara mu mashusho y’indirimbo ya Mani Martin na Eddy Kenzo bise Afro remix, umuyobozi waryo avuga ko n’ubwo risazwe ritamenyewe cyane ndetse bamwe mu banyarwanda bakaba batari barizi uyu ariwo mwanya wo kwigaragaza no kugaragaza ko rishoboye kandi hari byinshi byiza rizageraho mu minsi ir’imbere.
Uko umushinga wo gukorana na Mani Martin waje…
Umuyobozi w’itorero ‘Inkindi itatse’, Hitimana Constantin yavuze uko bahuye na Mani Martin ndetse anashimangira ko gukorana n’abahanzi bakomeye nka Mani Martin Eddy Kenzo hari ikintu gifatika bigiye kubungura.
Ati”Ikintu cyatumye batoranya itorero Inkindi itatse twigeze gukora indirimbo Mani Martin aza kutubenguka kubera ubuhanga n’ubushobozi yatubonyemo, ahita atubwira ko hari indirimbo yifuza ko twakorana. Iyo ndirimbo ye yitwa ndaraye niyo twari gukorana. Twakomeje kujya dukora imyitozo twitegura kuzagaragara muri iyi ndirimbo yitwa Ndaraye ndetse tuza no kumutumira mu myitozo ngo aze kureba , nawe biza kumurenga abona ko dufite ubuhanga budashidikanywaho.”
Yunzemo ati” Twarakomeje twitegura kuzakora muri iyi ndirimbo gusa nyuma aza gusubiranamo iyo yise ‘Afro’ afatanije na Eddy Kenzo ndetse adusaba ko noneho twahita tumufasha akaba ariyo tugaragaramo kuko ariyo izasohoka mbere y’iyo yitwa ndaraye twari tumaze igihe twitoza.
Constantin uyobora itorero ‘Inkindi itatse’ yavuze ko abanyarwanda bafite ibintu byiza bagomba kubikunda no kubikundisha abandi kuko hari abifuza kumenya byinshi ku muco wacu ariko bikanga, avuga ko abahanzi bareka kujya bakora amashusho yiganjemo imico yo hanze cyane n’ubwo nabyo ari byiza. Avuga ko gukorana na Mani Martin na Eddy Kenzo byatumye babona ko bashoboye kandi bakaba biteguye kuzakorana n’abandi bahanzi bazifuza gukorana nabo.
Iri torero rikora ibikorwa bitandukanyeTheos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS