Injyana ya “Reggae” igiye kujya mu mitungo ndangamuco ya ONU
Umuziki w’ijyana ya “Reggae” bivugwa ko wazanywe na nyakwigendera Bob Marley, uyu muziki ugiye gushyirwa ku rutonde rw’imitungo ndangamuco y’Umurayango wabibumbye ONU, uyu muryango wifuza kubungabunga iyi njyana no gukomeza kuwuteza imbere.
Injyana ya Raggae yatangiriye mu gihugu cya Jamaica mu myaka ya 1960 utangizwa n’abacuraranzi Toots n’itsindai rya Maytals, Peter Tosh na Bob Marley, Uyu muziki washyizwe mu mitungo igomba kubugwabungwa na ONU kubera ko ari umutungo ndangamuco udakorwaho.
UNESCO ivuga ko ijyana ya Reggae irimo “Ubwenge, Politike, Inkoramutima, Urukundo hamwe n’Ukwemera gukomeye cyane.”
Iyi njyana yamaze kugera ku mpande zose z’Isi kuri ubu ukaba ucurangwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Nyuma yaje no kuba injyana y’urukundo, amahoro, kwisanzura, ubutabera ari nabyo UNESCO yashingiyeho yumva ubusabe bwa Jamaica ko yajya kuri uru rutonde.
Reggae yatangiriye mu mubice bya Caraïbes mu myaka ya 1960, ivuye m’uruvangitirane rw’injyana zitandukanye nka “ska” na “rocksteady”, abawutangije ubwa mbere bagizwe na Lee Scratch Perry, Prince Buster n’itsinda rya Wailers, ryatangijwe na Marley, Tosh na Bunny Wailer.
Igihugu cya Jamaica cyasabye ko “Reggae” ishyirwa ku rutonde rw’imitungo ndangamuco ya ONU uyu mwaka, mu nama yabereye mu gihugu cya Ile Maurice.
Minisitiri w’umuco mu gihugu cya Jamaique Olivia Grange we yagize ati: “Reggae ni umuziki w’umwihariko wa Jamaica, ni umuziki twatangije, umaze kugera mu mfuruka zose z’isi.”
Ikigo cya UNESCO (“United Nations Educational, Scientific and Cultural Organisation”) kivuga ko iyi njyana ya Reggae ubamo ubutumwa bwihariye mu kurwanya akarengane no kwigisha kwirinda , Gukundana no kugira ubumuntu ikba injyana ibamo ubwenge mu bijyanye na politike.
Umuririmbyi Lucky Dube yararirimbye ngo; Reggae muri gereza, Reggae mu rusengero, abantu bose bakunda Reggae, ati ‘No body can stop reggae’. Ubu yinjijwe mu murage w’isi.
Iyi njyana ikomoka ku bantu mu burengerazuba bwa Kingston, Jamaica. Ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize iyi njyana ku rutonde rw’ibigize umurage wa muntu ku isi.