Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu isura nshya (+AMAFOTO)
Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imaze iminsi iri kuvugururwa yasizwe irangi ry’umweru, ku buryo iyo uyitegereje aho waba uri hose hafi yayo muri Kigali ubona yahindutse bitandukanye n’uko yari isanzwe mu isura isa n’igitaka .
Iyi nyubako iheruka gufungurwamo Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, yatashywe na Perezida Kagame mu 2017.
Iyi ngoro ibitse amateka akomeye cyane ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hasinywaga amasezerano ya Arusha hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma ya Perezida Juvenal Habyarimana, hemejwe ko abasirikare ba FPR bagera kuri 600 binjira mu Rwanda bijyanye na gahunda yo gusaranganya ubutegetsi n’ingabo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyegera ry’abaturage mu Nteko Ishinga amategeko, Nzeyimana Cleophas, yavuze ko guhindura isura y’iyi ngoro ari mu rwego rw’isuku, ko ibijyanye n’amateka nta na kimwe kizabangamirwa.
Uyu munsi iyo witegereje ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubona aho ibisasu yagiye iterwa byapfumuye n’aho amasasu yagiye afata.
Amafoto : Igihe