Ingimbi y’imyaka 16 y’amavuko ikurikiranweho gutera inda abakobwa 3 mu mezi atandatu
Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko wo mu gace ka Kibera i Nairobi, yashyizwe ku karubanda nyuma y’amakuru amushinja kuba yatateye inda abakobwa batatu mu gihe cy’amezi atandatu gusa.
Iyi ngimbi itatangajwe amazina, bivugwa ko yakururanaga n’aba bakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 16 kuva muri Nzeri umwaka ushize.
Mu kiganiro bamwe muri aba bakobwa bahaye ibitangazamakuru byo muri kariya gace ka Kibera, bagerageje gusobanura uriya muhungu nk’”umunyaburanga ariko utagira umutima.’
Umwe muri bo yavuze ko yahuye bwa mbere na we ubwo bifotozanyaga.
Ati” Nahuriye na we bwa mbere mu ifoto, kuva ubwo tukajya duhora turi kumwe. Nyuma y’ukwezi kumwe n’igice, ni bwo naje kumenya ko ntwite. Nyuma yaje kunyihakana ubwo namuburanyaga mubwira ko inda ari iye.”
Uyu mukobwa avuga ko yaje gutungurwa no kumenya ko hari undi mukobwa baturanye uriya muhungu yateretaga.
Uyu mukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yavuze ko uriya muhungu yamuhendeshaga impano zitandukanye, nyuma yo kumugaragariza ko bitazapfa kumworohera kugera ku cyo yari agambiriye. Nyuma ngo ziriya mpano ni zo zamushyize mu bibazo.
Nyamukobwa avuga ko nyuma yo kubwira umuhungu ko atwite inda ye byarangiye amwigaramye. Ngo ibi byatumye nyina atanga ikirego kuri Polisi yo mu gace batuyemo, ifunga umuhungu ukwezi kumwe nyuma yongera kumurekura.
Umukobwa wa gatatu ushinja uriya muhungu kumutera inda bivugwa ko na we amaze amezi make asamye.
Iri bara rije mu gihe muri Kenya hari gahunda yo kugabanya imyaka y’ubukure, ikavanwa kuri 18 igashyirwa kuri 16.
Ni icyifuzo cyateje umwuka mubi mu baturage bagaragaza ko cyateza ibibazo bikomeye cyane; birimo umubare munini w’inda zitateganyijwe mu bangavu ndetse n’izindi ngaruka zitandukanye zituruka mu busambanyi.
Iyi gahunda yanahagurukije bamwe mu banyamategeko bakomeye muri Kenya bahamagarira leta kureba uko yaganira kuri kiriya cyifuzo byimbitse, mbere yo kugishyira mu bikorwa.