UmucoUrwenyaUtuntu Nutundi

Ingaruka zikomeye ziterwa no kwitukuza uruhu [Mukorogo]

Muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abiganjemo igitsina gore bakomeje kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo, abantu barayisiga bagasa uko babyifuza ariko burya ibi ni ibintu bigira ingaruka zikomeye k’ uruhu rw’ikiremwamuntu, Twahisemo kubagezaho rero ingaruka ziterwa na Mukorogo.

Ushobora guhura n’Ubuhumyi

Kwitukuza uruhu cyangwa se kwisiga ya mavuta ya mukorogo bishobora gutuma uba impumyi mu gihe  ayo mavuta yaba aguye mu ijisho, gutukuza uruhu ntabwo byagutra ubuhumyi ariko ugomba kwirinda ko ayo mavuta yagwa mu jisho.

Bishobora kugutera indwara y’ umuvuduko ukabije w’amaraso ndetsena Asima.

Ushobora kuvuga ngo ntibishoboka, ariko byashoboka. Umubiri wakira ibintu ushyize k’uruhu rwawe harimo ibinyabutabire bifite ingaruka k’umubiri w’ umuntu  bikoreshwa mu guhindura uruhu . iyo rero ibyo binyabutabire bigeze mu maraso bimwe byangiriza umutima, wibuke neza umutima niwo ugira uruhare runini mu gutembera kw’amaraso , ibi rero bishobora gutuma habaho umuvuduko w’amaraso ukabije cyane. Bisaba kwitonda kuko ibyo dusiga kuruhu rwacu bigera imbere mu mubiri.

Ushobora kuzahura n’uburwayi bwo mu mutwe.

Abahanga mu by’Ubuzima bagaragaza ko aya mavuta atukuza uruhu ashobora gutera uburwayi bwo mu mutwe, ibi babivuga bagendera ku ngero zitandukanye kuko ayo amvuta aba arimo amavirusi ashobora kugera mu mubiri w’umuntu akangiriza imitsi yo mu mutwe, wibuke neza aya mavuta twabonyeko ashobora gutera umuvuduko w’amaraso, ntiwibaze ngo mbese amavuta ahurira hehe n’amaraso. twabonyeko aya mavuta aba arimo ibinyabutabire bishobora kugera mu maraso kuko n’ubusanzwe ibyo twisiga bigera mu mubiri.

Bishobora gutera ibikomere bidakira

Aha abantu benshi bakunze guhura n’izi ngaruka , iyo wisize aya mavuta uruhu ruhinduka bigenze gute? abashakashatsi bagaragaza ko iyo wisize aya mavuta , uruhu rugenda rwiyomora gahoro gahoro kugeza igihe uzabona hasigaye rwa ruhu rusa n’urwabera kandi uri umwirabura, kugira ngo byumvikane neza nukuvuga ngo iyo uyisize uyu munsi ntabwo uhita uhinduka ahubwo bigusaba iminsi , bivuze ko hari uruhu ruba rwarakuvuyeko. iyo ugize igikomere rero bigasaba ko kwa muganga bakudoda , cyangwa se ubagwa , rimwe na rimwe biragorana kuko uruhu ruba rwarataye umwimerere warwo , ruba roroshye. ibi rero bikaba bishobora no gutera kanseri iba yaturutse kuri cya gikomere kitakize.

Kugira amabara atandukanye 

Kubera ko nubundi aba atariko usa iyo uhindutse igihe kikagera ukabura ya Mavuta uruhu rutangira kugerageza gusubira uko wasaga mbere , kubera ya mavuta ntabwo hose hahinduka ahubwo usanga hamwe hahindutse ahandi hakanga guhinduka ugasanga umuntu afite amabara atandukanye  mu isura.

Aya mavuta ahindura uruhu ni amwe mu mavuta ari gukoreshwa cyane muri Afurika aho abadashaka kuba abirabura bashaka guhindura uruhu rwabo kugirango bisanishe n’abazungu icyakora abantu ntibabivugaho rumwe dore ko akenshi ab’igitsina gore aribo babikunda byagera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo bikaba akarusho.

Hari abagabo bikundira ka Mukorogo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger