‘Inganji Agence’ ihuriro ry’abanyamideli ridakumira buri wese ufite impano, menya uko wakwiyandikisha
Hatangijwe ihuriro ry’abanyamideli ridakumira buri wese ufite impano ndetse rikaba ryatangiye kwandika ababyifuza kandi babishoboye.
Iri tsinda ryitwa Inganji agence rikorera Nyabugogo ryaje rije kugira abo ryorohereza kuko abaritangije basanze hari bamwe bifuza kumurika imideli bakumirwa kubera ibiro bafite cyangwa uburebure bwabo buba butajyanye n’ibyo ba nyiri amahuriro y’abamurika imideli bifuza.
Iki kimeze nk’inzitizi kuri bamwe mu bifuza cyangwa abasanzwe bamurika imideli , ni kimwe mu byo ba Nyiri Inganji Agence baje gukuraho kuko avuga ko kumurika imideli bitagendera ku biro umuntu afite cyangwa uburebure no kuba ashinguye ahubwo bigendera ku mpano Imana iba yaramuhaye kuva akiri urusoro.
Dihadi uhagarariye Inganji avuga ko atifuza abantu bazaza baje kwamamara cyangwa abazaza baje gushaka amafaranga ahubwo ko ashaka abafite impano uko baba bareshya kose cyangwa ibiro baba bafite byose, mu gutera urwenya yavuze ko na Nyina wa Mbogo abishoboye yaza.
Yavuze ko hari ibibazo byateganijwe bizabazwa aba banyamideli ndetse bakazareba intambuko yabo n’uburyo bitwara.
Ati”Twe buriya dufite ukuntu tuzareba umuntu tugahita tumenya niba ari umunyamideli w’umunyempano cyangwa niba atari we, hari ibibazo twateguye tuzababaza noneho ni hiyongeraho intambuko yabo bizajya bihita bitwereka uwo dukwiriye gukorana nawe.”
Djihadi uhagarariye iri huriro avuga ko abanyamideli biyumvamo impano bahawe ikaze kuko hari byinshi bategura ndetse bakaba bifuza kuzagura imbibi bagatangira gukorera mu ntara zose z’igihugu mu gihe bazaba bamaze gukomera no kubona abo bakorana ku buryo bwa kinyamwuga.
Asaba ababyeyi bagifite imyumvire y’uko abakobwa cyangwa abahungu bamurika imideli ari ibirara ko bayikuramo kuko ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ari ibyiyumviro by’abantu bitandukanye n’ukuri nyako kandi akabizeza ko nyuma yo kujya bareka impano ziri mu bana babo zikaka bazajya babona umusaruro wabyo.
Kugeza ubu kuva Inganji Agence yafungura imiryango hamaze kwiyandikisha umubare munini wabifuza gukorana nayo ndetse iki gikorwa kikaba gikomeje kugeza igihe abayitangije bazabona umubare bifuza bagatangariza abiyandishije igihe nyacyo hazaberaho umunsi wo gutoranya abazafatanya n’iri huriro mu bikorwa bitandukanye.
Djihad uhagarariye Inganji avuga ko nyuma yo gutoranya abanyempano mu kumurika imideli bazafatanya n’iri huriro mu bikorwa byaryo hazakurikiraho gahunda yo gutegura igitaramo kizahuruza imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda kubera udushya n’ibitamenyerewe bizagaragazwa.
Ku bashaka kwiyandikisha mwahamagara kuri nomero: 0722209082/0789922074
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS