AmakuruPolitiki

Ingabo z’urwanda zari mu butumwa bwakazi muri Sudani y’Epfo zagarutse mu Rwanda

Ingabo  z’u Rwanda zari mu butumwa bwakazi muri Sudani Yepfo zagarutse mu Rwanda nyuma yakazi nkindashikirwa bakoreyeyo, ni mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga  amahoro mu bihugu bimwe na bimwe birimo na Sudani Yepfo UNMISS.

Icyiciro cyagarutse mu Rwada kigizwe n’abasirikare bakuru n’abato 133 bayobowe na Lt Col Joseph Mwesigye, bakaba bari bamaze umwaka , i Malakal muri Sudani y’Epfo.

Bakigera ku kibuga cy’indege I Kanombe bakiriwe na Maj Gen Alex Kagame,  abashimira akazi gakomeye bakoze n’imyitwarire myiza bagaragaje ubwo bari mu butumwa muri Sudani yepfo.

Gen Kagame yagize ati “Twakurikiranaga buri munsi imyitwarire n’ ibikorwa aho mwari I Malakal, muri Sudani y’Epfo; twamenye ko mwitwaye neza mu kazi, mu ngorane nyinshi, ntitwabura rero kubibashimira. Ibi bikorwa byanyu byiza tubashimira, ntabwo bihesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda gusa, ahubwo bihesha ishema n’igihugu cyanyu cyabohereje kandi mwahagarariye neza.”

Maj Gen Alex Kagame yabibukijeko imyitwarire myiza bagaragarije muri Sudani Yepfo bagomba gukomeza kurangwa nayo no mugihugu  aho bagiye gukomereza akazi , ndetse bikikuba inshuro eshatu; yagize ati: “mugomba gukomeza  kurangwa n’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo gusimburanya ingabo zo mu butumwa bwa ONU muri Sudani y’Epfo i Malakal, cyatangiye tariki ya 1 Ugushyingo, abasirikare 1600 nibo bagiye  i Malakal.

Maj Gen Alex Kagame ubwo yakiraga ingabo zivuye muri UNMISS ku kubuga cy’indege I Kanombe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger