Ingabo z’u Rwanda ziritegura kwerekeza muri Benin guhangana n’ibyihebe
Biravugwa ko ingabo z’u Rwanda zaba zitegura kwerekeza muri Bénin, mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bikomeje kuyogoza amajyaruguru y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ni inkuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo Africa Intelligence na Africa News, gusa ikaba itaremezwa ku mugaragaro na Bénin cyangwa u Rwanda.
Ibi bitangazamakuru cyakora cyo byatangaje iyi nkuru, mu gihe kuva mu Ukuboza 2021 agace k’imisozi miremire kazwi nka Atakola Department gasa n’akahindutse isibaniro ry’ibitero by’ibyihebe. Ni agace gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Bénin, hafi y’umupaka w’iki gihugu n’ibihugu bya Togo na Burkina Faso.
Ibi bihugu byombi biherereye mu gace ka Sahel kuva mu myaka yashize na byo byagiye byibasirwa n’ibitero by’abajihadistes, kuri ubu bisa n’ibyagize amajyaruguru ya Bénin ibirindiro byabyo bishya.
Umutekano muke uri muri aka gace usa n’uwaciyemo kabiri imijyi ya Tanguieta na Porga, bitewe na za bariyeri zagiye zishyirwa mu muhanda uyihuza. Kuri ubu imodoka z’intambara ni zo zicunga umutekano muri uyu muhanda.
Africa Intelligence ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Bénin zamaze kurangiza amasezerano yemerera Ingabo z’u Rwanda kujya mu majyaruguru ya kiriya gihugu, guhiga ibyo byihebe.
Iki gitangazamakuru kivuga ko nta gihindutse abasirikare ba mbere b’u Rwanda babarirwa muri 350 bagomba kwerekeza muri Bénin mu kwezi gutaha k’Ukwakira.
Bivugwa ko ibiganiro bya mbere hagati y’u Rwanda na Bénin byabaye muri Werurwe uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu, Aurélien Agbénonci, yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali.
Icyo gihe Minisitiri Agbénonci yakiriwe na Perezida Paul Kagame yanashyikirije ubutumwa bwa mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon.
Amakuru avuga ko Aurélien Agbénonci usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin kuva muri 2016, ari we wanagize uruhare runini mu biganiro byateguriraga Ingabo z’u Rwanda kwerekeza mu gihugu cye.
Uruzinduko rwe mu Rwanda rwakurikiwe n’urwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Général de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.
Gén Gbaguidi wagiranye “ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi” na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; yavuze ko yasabwe na Perezida Talon kuganira n’uruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’umutekano ndetse bakanasangizanya ubunararibonye.
Amakuru avuga ko uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin i Kigali ari rwo rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye yemerera Ingabo z’u Rwanda kujya muri kiriya gihugu, bikaba byitezwe ko agomba kuzuzwa neza mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.
Ingabo z’u Rwanda ziri kuvugwa muri Bénin, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga wazo yavuze ko hari ibindi bihugu u Rwanda rushobora kuzoherezamo ingabo zarwo. Hari mu ijambo rye risoza umwaka wa 2021.
Yagize ati: “Dukomeje gushimangira umubano w’igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse no hanze yako, tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese.”
“Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu, kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bigikomeje gushyirwa imbere.”
Ku wa 30 Mata ubwo Perezida Kagame yari mu Nama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko imipaka y’ibihugu Ingabo z’u Rwanda ziri kugaruramo amahoro igomba kwaguka ikagera muri Bénin.
Ati: “Imipaka yaragutse, Mozambique, hari Centrafrique, ejo Bénin n’ahandi gutyo.”
Mu gihe Ingabo z’u Rwanda zaba zigiye muri Bénin, yaba ibaye igihugu cya mbere cyo mu Burengerazuba bwa Afurika zerekejemo.
Ni nyuma y’uko rusanzwe rufite ingabo ziri kugarura ituze mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, aho zoherejwe binyuze mu masezerano biriya bihugu byasinyanye n’u Rwanda.
Rufite ingabo kandi mu bihugu bya Sudani zombi na Repubulika ya Centrafrique ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro.