AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zikomeje kugaragaza ubudasa

Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa zagaragaje ubudasa bwatumye zikomeza kuzuza inshingano, anagaragaza umwihariko wazo kuva u Rwanda rwatangira kwiyubaka.

Lt Gen Mohan Subramanian yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku kazi k’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yavuze ko mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, umubare munini ari ab’u Rwanda, kandi ko ubwinshi bwabo ari bwo bwatumye ubu butumwa bukomeza kugera ku ntego.

Yagize ati “Ubudasa bwazo bufite igisobanuro gikomeye. Ni iki cyihariye ku Ngabo z’u Rwanda? Ni uko mu gihe gito cyane Igihugu (u Rwanda) cyongeye kwiyubaka, nyuma yo mu 1994, Ingabo z’u Rwanda zibanze mu kubaka ubunyamwuga ku rwego rwo hejuru.”

Yavuze ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda bugaragazwa n’imikorere yazo kuva ku basirikare bato kugeza ku bo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Abofisiye n’abasirikare bato, batojwe kinyamwuga kandi neza, baba bumva neza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye nk’abagira uruhare runini muri bwo, dore ko ari bo benshi muri ubu butumwa.”

Lt Gen Mohan Subramanian avuga kandi ko akurikije amateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwariyemeje ko atazongera kwisubiramo ukundi ndetse no gutabara aho itutumba, abona iyi mvugo ari yo ngiro.

Ati “Ni ingabo zigaragaza ubushake ku buryo bigaragaza ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo, baharanira ko hatagira ahandi biba, kandi ndakeka ari cyo Gihugu cyonyine gifite itegeko rijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi, umuhate n’imbaraga mu kuyabungabunga, bishimangira ubunyamwuga bw’inzi Ngabo z’u Rwanda.”

Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka 20 zitangiye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zikomeje kugaragara no mu bikorwa binyuranye by’imibereho myiza y’abaturage, aho zamaze no gutangizayo ibikorwa bisanzwe bizwi nk’umwihariko mu Rwanda, birimo Umuganda ndetse n’ubuvuzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger